Site icon MY250TV

Urujijo k’uburyo impunzi z’Abanyekongo zizataha kandi icyatumye bahunga ntaho cyagiye

U Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR), byiyemeje gushakira igisubizo kirambye ikibazo cy’impunzi mu bihugu byombi. Ni nyuma y’inama yahuje izi mpande eshatu yabereye i Genève mu Busuwisi aho yigaga ku kibazo cy’impunzi z’Abanyekongo bari mu Rwanda ndetse n’iz’Abanyarwanda bari muri RDC.

Iyi nama yafashe imyanzuro yo gukurikina iyubahirizwa ry’amasezerano y’inyabutatu ya tariki 17 Gashyantare 2010, Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye n’iya RDC ndetse na UNHCR ku bijyanye no gucyura impunzi z’Abanye-Congo ziri mu Rwanda ndetse n’iz’Abanyarwanda bari muri RDC kandi ibyateganyijwe bikubahirizwa.

Gusa ihurizo rikomeje kuba ku ruhande rw’ igihugu cya RDC, aho kugeza uyu munsi, zimwe mu mpamvu zatumye abanyekongo bahungira mu Rwanda zigihari na n’ uyu munsi.

Imwe muri zo nyamukuru ni ugutotezwa, gucunaguzwa ndetse no kwica kw’ Abanyekongo bo mu bwoko bw’ Abatutsi.  Ibi bikorwa byibasira aba banyekongo bigaragazwa na raporo yakozwe n’intumwa idasanzwe y’umujyanama wihariye w’Umuryango w’Abibumbye, ishinzwe gukumira Jenoside, Alice Wairimu Nderitu.

Muri iyi raporo, Alice Nderitu agaragaza ko muri RDC hakomeje kwiyongera imvugo zihembera urwango, zihamagarira ivangura, ndetse zikanakangurira urugomo. Nderitu kandi agaruka ku makimbirane n’urugomo ari mu burasirazuba bwa RDC akomoka ahanini ku kibazo cy’umutwe w’iterabwoba washinzwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe (FDLR).

Imyaka ishize irenga 25 impunzi z’abanyekongo zihunga ubwicanyi bukunze gukorwa n’imitwe yitwaje intwaro irangajwe imbere na FDLR ndetse banahawe intebe iburyo bw’umunyagitugu Felix Tshisekedi ubu bakaba bishyira bakizana muri icyo gihugu.

Uyu mutwe wa FDLR ufite ijambo rikomeye mu agace k’uburasirazuba bwa RDC ndetse unagenzura ibikorwa byinshi by’ubucuruzi bigakorerwamo, ari naho itegurira imigambi mibisha yo kwica abantu ndetse nO kugaba ibitero k’ubutaka bw’u Rwanda.  ibyo bikorwa byose bibisha nibyo bituma Abanyekongo biganjemo abo mu bwoko bw’Abatutsi bamaze imyaka myinshi bacumbikiwe mu Rwanda ndetse na magingo aya bakaba bagihunga kuko ibikorwa byo kubibasira bigikomeje.

Uyu mutwe wa FDLR uherutse kugaragara mu mashusho yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga, abarwanyi bawo bica inka z’ abaturage mu gice cya Kivu y’ Amajyaruguru. Ibi nbyose ni ibigaragaza ko ikibazo kigihari kugeza na nuyu munsi.

Kugeza magingo aya u Rwanda rucumbikiye impunzi z’Abanyekongo zirenga ibihumbi 80 zibarizwa mu nkambi zitandukanye zo hirya no hino mu gihugu hiyongeyeho n’abandi bari guhunga muri iyi minsi.

Ku urundi ruhande ariko u Rwanda narwo rufite impunzi z’abanyarwanda umutwe w’iterabwoba wa FDLR wafashe bugwate aho babitwaza nk’agakingirizo kugirango barebeko igihugu cy’ u Rwanda cyabaha ibiganiro.

Nubwo amasezerano hagati y’ibihugu byombi yasinywe hakenewe ko ikibazo nyamukuru cyatumye impunzi z’abanyekongo zihunga cyakemurirwa mu mizi, imitwe ikomeje guhungabanya umutekano muri Kongo igahashywa.

U Rwanda rukomeje kwakira uwaba ashaka gutaha wese cyane ko hanashyizweho uburyo busobanutse bwo kubakira no kubasubiza mu buzima busanzwe.

Muvunyi Barthazal

Exit mobile version