Ku i tarikiya 24 Nyakanga 2025, i Addis Abeba, Guverinoma y’u Rwanda, iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), hamwe n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR), basinyanye amasezerano agamije gufasha impunzi z’Abanyarwanda n’Abanye-Congo gutaha ku bushake bwazo. Ayo masezerano yagaragaje ko ari intambwe ikomeye itewe mu gukemura ikibazo cy’impunzi kimaze igihe cyarayogoje akarere k’ibiyaga bigari, gusa ku rundi ruhande haracyakomeje kwibazwa niba ubutegetsi bwa Tshisekedi busanzwe buzwiho kutubahiriza amasezerano bwasinye niba buzabyubahiriza koko.
Guverinoma ya RDC imaze igihe ikorana bya hafi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe n’interahamwe zasize zihekuye u Rwanda mu 1994, kugeza ubu uwo mutwe urica, ugasahura, biri mu mpamvu zikomeye izo mpunzi zikomeza kwiyongera umunsi ku munsi zihunga ubwicanyi, ugendeye ku masezerano yasinywe wakibaza uti ese Tshisekedi azemera kwitandukanya na FDLR burundu ngo haboneke amahoro?
Mu mpunzi zavuzwe ko zigomba gucyurwa harimo 600 z’Abanyarwanda zari zarafashwe bugwate na FDLR nyuma zikaza kurokorwa n’umutwe wa AFC-M23 nyuma yo kubohora bimwe mu bice by’uwo mutwe w’iterabwoba.
Ku rundi ruhande U Rwanda rumaze igihe kirekire ruremerewe n’ikibazo cy’impunzi zituruka muri RDC umunsi ku munsi. Aho abaturage bahunga intambara, ubwicanyi ndengakamere, ivangura rishingiye ku moko, n’iyicwarubozo rikorwa n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR.
Kugeza kuwa 30 Kamena 2025, u Rwanda rwari rufite impunzi zigera ku 136.713 zirimo izo muri RDC 83.134.
Aya masezerano aramutse yubahirijwe ashobora gukuraho u Rwanda uwo muzigo rwakomeje kwikorera imyaka n’imyaka. Ariko ibyo bizashoboka igihe ubutegetsi bwa Tshisekedi buhagaritse gutoteza abaturage bayo no kubica, bugasenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR kandi bugaha abaturage bayo umutekano n’uburenganzira busesuye.
Mukobwajana Linda

