Minisitiri Nduhungirehe Olivier ushinzwe ububanyi n’amahanga bw’u Rwanda mu kiganiro yagiranye na kimwe mu bitangazamakuru bikorera kuri murandasi mu mpera z’icyumweru gishize yagaragaje ko u Rwanda rufite icyizere gicagase ko Ubutegetsi bwa Tshisekedi buzubahiriza ishyirwa mu bikorwa ry’ amasezerano aherutse gusinyirwa I Washington.
Nduhungirehe yagize ati:”Dufite icyizere ariko kituzuye neza. Impamvu ya mbere ni uko aya atari yo masezerano agamije amahoro ashyizweho umukono hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na RDC muri iyi myaka 25 ishize. Hari amasezerano agera nko ku 10 yashyizweho umukono kandi ntiyubahirijwe na Leta ya Kongo. Tumenyereye ko Leta ya Congo itajya yubahiriza amasezerano”
Minisitiri Nduhungirehe yemeza ko ubwo u Rwanda na RDC basinyaga amasezerano y’amahoro, Kongo yo yari ikataje mu kwigwizaho intwaro ndetse n’abarwanyi bagomba kuzikoresha.
Yagize ati “Guverinoma ya Congo tuzi ko kuri terrain hariya mu burasirazuba bwa Congo bakomeje kuzana intwaro, utu tudege twirwara bita attack drones, ibifaru bikiza bagitumiza mu Bihugu bya Asia, ndetse hakaba n’abandi bacancuro baje. Ubu noneho haje abandi bacancuro baturutse mu gihugu cya Colombia.”
Perezida Paul Kagame ku mugoroba w’itariki ya 4 Nyakanga, yagaragaje ko imbaraga leta ya Tshisekedi yashyize mu kwigwizaho abancancuro, ibikoresho ndetse n’ingabo za bimwe mu bihugu by’ Afurika bitari ibyo kurwanya umutwe wa M23, ko ahubwo byari ibyo gutera u Rwanda.
Ikigaragara ni uko Tshisekedi ataravirira uyu mugambi nyuma y’aho yadukiriye abacanshuro n’izindi ntwaro ziremereye.
Igituma u Rwanda ruza mu bibazo bya Kongo ni ikibazo cya FDLR cyane ko uyu mutwe ugizwe ahanini n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ukorana na Tshisekedi utarahwemye kwigamba ko ufite umugambi wo gukuraho ubuyobozi bw’u Rwanda.
Gusa nanone u Rwanda ntirwakwirengangiza ko Tshisekedi ubwe nawe yitangarije ko afite umugambi wo gutera u Rwanda.
Soma kandi:“Nta mahoro ashoboka muri Congo niba Tshisekedi akomeje kwirengagiza M23”: Musenyeri Nshole Donatien
Kuba Tshisekedi n’ ubutegetsi bwe atari ibyo kwizerwa bimaze kuba umwambaro ubaranga. Amahanga yari akwiriye gucungira hafi, ubu butegetsi butajya bushyira mu ngiro ibyo bwiyemeje. Igihe kirageze ngo akarere kagire amahoro.
Biraro Ernest

