Site icon MY250TV

U Rwanda rwashimangiye ubushake bwo gushyira mu bikorwa amasezerano ya Washington

Kuri uyu wa Gatatu, tarikiya 16 Nyakanga 2025, Inama y’Abaminisitiri yemeje umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’Amahoro hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) na Repubulika y’u Rwanda, yashyiriweho umukono i Washington D.C tariki ya 27 Kamena 2025, bigizwemo uruhare na Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’umuhuza.

U Rwanda rwakomeje gushimangira ubushake rufite bwo kunoza no gushyira mu bikorwa ibyemejwe mu masezerano ya Washington. Aya amasezerano agamije kugarura ituze no guteza imbere ubufatanye mu karere k’ibiyaga bigari, kandi ni intambwe ikomeye igana ku mahoro arambye. U Rwanda kandi rwanagaragaje ko runafite ubushake bwo kuba umufatanyabikorwa w’ukuri mu nzira yo kugarura amahoro.

Ku rundi ruhande biracyateye impungenge niba koko ayo masezerano azakurikikizwa ku ruhande rwa Congo bitewe nuko guverinoma ya Tshisekedi ikigaragaza guhindagurika no kudakurikiza ibyasinywe dore ko ibikorwa byayo birimo kugoreka ibyemejwe byivugira.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, ambasaderi Olivier Nduhungirehe, aherutse kugaragaza ko n’ubwo Congo yasinyiye amasezerano, ibikorwa byayo bitabigaragaza. Yatanze urugero rugaragaza izo mpungenge, aho yavuze ku bijyanye n’abacancuro bakomoka muri Colombia Tshisekedi aherutse kuzana bakomeje kugaragara mu bikorwa bya gisirikare bya Congo, ibintu bishobora gusenya icyizere cyari cyatangiye kubakwa.

Kugira ngo aya masezerano ya Washington agire icyo ageraho, bisaba ubushake bwa politiki n’ibikorwa bifatika, Atari amagambo gusa cyangwa gukora ibihabanye n’ibyasinywe bikadindiza inzira y’amahoro mu karere k’ibiyaga bigari.

Mukobwajana Linda

Exit mobile version