Site icon MY250TV

Perezida Kagame yerekanye impamvu nyamukuru ibibazo by’umutekano muke muri Congo bidakemuka

Perezida Paul Kagame yongeye kwerekana  impamvu ibibazo by’umutekano muke udasiba kugaragara mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bidakemuka.

Ibi Perezida Kagame yabigaragaje kuri uyu wa Mbere tariki ya 28 Ugushyingo 2022 ubwo yagezaga imbwirwaruhame mu buryo bw’iyakure ku bitabiriye inama y’akarere yatumijwe n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), hagamijwe guhuza ubuyobozi bwa Congo n’imitwe itandukanye irwanira mu burasirazuba bw’icyo gihugu.

Iyo nama izamara iminsi itandatu, iri kubera i Nairobi ho muri Kenya aho yitabiriwe n’abahagarariye imitwe y’abarwanyi 40 mu mitwe 120 isanzwe ibarizwa mu burasirazuba bwa Congo.

Adaciye ku ruhande, Perezida Kagame yagaragaje ko impamvu nyamukuru iki kibazo kitarangira ishingiye ku kunanirwa gushyira mu bikorwa amasezerano yagiye agerwaho mu bihe bitandukanye mu myaka yatambutse.

Mu gutanga umuti wa kiriya kibazo kimaze kuba akarande, Perezida Kagame yashimangiye ko hakenewe ubushake bwa politiki buhamye bwo gushyira mu bikorwa imyanzuro iba yafashwe.

Yagize ati: “Igikenewe cyane uyu munsi ni ubushake buhamye bwa politiki mu gushyira mu bikorwa ingamba ziri gufatwa n’akarere, ibi bikwiriye kuba ibigamije gukemura ikibazo rimwe na rizima ari nacyo kizazana impinduka mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke muri Congo no mu bihugu bituranye.”

Leta ya Congo kugeza magingo aya yanze kwemera intege nke zayo ahubwo ibibazo byose yananiwe gukemura ikomeza kubyegeka ku Rwanda, aho abategetsi b’icyo gihugu birirwa bakwiza ibihuha ko u Rwanda ruri inyuma y’umutwe wa M23, igihuha kimaze kuba indirimbo ishaje mu matwi y’Umuryango Mpuzamahanga.

Tshisekedi na Leta ye bakwiye kumvira inama bagirwa n’ibihugu ndetse n’imiryango mpuzamahanga niba koko bifuza amahoro arambye mu gihugu cyabo.

Mugenzi Félix

Exit mobile version