Site icon MY250TV

AU ikwiye gucisha akanyafu kuri Tshisekedi wigize akari aha kajya he!

Kuva kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Gashyantare 2023, abakuru b’ibihugu na za Guverinoma zigize Afurika yunze ubumwe (AU) bateraniye Addis Ababa muri Ethiopia mu nama ya 36 isanzwe y’uyu muryango.

Ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo ni imwe mu ngingo zimaze kuganirwaho aho by’umwihariko mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa Gatanu abakuru by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bahuriye mu nama yayobowe na Perezida wa Angola, João Lourenço na mugenzi we w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye.

Ni inama yize ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro yasinyiwe i Luanda n’ay’i Nairobi mu rwego rwo gushakira umuti ikibazo cy’umutekano muke muri Congo.

Ibi bibaye mu gihe ubutegtsi bwa Tshisekedi bwarahirirye kutazagira amasezerano n’amwe bwubahiriza ahubwo bo bashishikajwe n’intambara ndetse no gukomeza ibikorwa bya kinyamanswa byo kugirira nabi Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Nk’urugero ubu igisirikare cya Congo (FARDC) gikorana bya hafi umutwe w’iterabwoba wa FDLR mu kwica urw’agashinyaguro abo baturage b’inzirakarengane aho abaturage batishwe ubu babaye impunzi imbere muri Congo no hanaze yayo.

Ubutegetsi bwa Tshisekedi bukora n’ibikorwa by’ubushotoranyi ku Rwanda aho mu bihe bitandukanye FARDC-FDLR barashe ku Rwanda, indege zabo z’intambara zikavogera ikirere cy’u Rwanda ndetse no gushimuta abasirikare b’u Rwanda bari mu kazi.

Igihe kirageze ngo Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ufatire ingamba zikarishye Tshisekedi n’agatsiko ke kashyize imbere ubwicanyi ndetse n’ubushotoranyi.

Umulisa Carol

Exit mobile version