Site icon MY250TV

Ubutegetsi bwa Tshisekedi bukomeje kugaragaza ko bushishikajwe n’intambara

Leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje gushimangira ko ibyo kugarura amahoro muri icyo gihugu bitayishishikaje ahubwo yo ishaka intambara.

Nk’urugero, abantu baguye mu kantu ubwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Mutarama 2023 Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’icyo gihugu, Christophe Lutundula Apala Pen’Apala yasohoraga itangazo rirerire avuga ko “M23 yananiwe kubahiriza amasezerano y’amahoro yasinyiwe i Luanda.”

Ni mu gihe nyamara uyu mutwe ukomeje kubahiriza ibyo usabwa muri ariya masezerano birimo gushyira mu maboko y’ingabo za Afurika y’i Burasirazuba (EACRF) ibice yari yarafashe.

Ku rundi ruhande kandi, uyu mutwe uherutse no guhura n’umuhuza mu kibazo cy’umutekamo muke muri Congo, Uhuru Kenyatta, maze umwemerera gukomeza kubahiriza ibyo usabwa mu masezerano y’amahoro y’i Luanda.

Abasesenguzi ku bibera mu Karere k’Ibiyaga bigari bya Afurika buhuriza ku kuvuga ko imyitwarire y’ubutegetsi bwa Kinshasa nta kindi ihatse kitari intambara aho gushinja M23 kunanirwa kubahiriza amasezerano ari urwitwazo cyane ko ubu butegetsi ari bwo ahubwo bwananiwe kuyubahiriza.

Umwe muri abo basesenguzi yabwiye MY250TV ati: “Kuvuga ko M23 yananiwe kubahiriza amasezerano ni imvugo ijijisha Tshisekedi n’ibyegera bye bakomeje gukoresha mu rwego rwo kuyobya Umuryango Mpuzamahanga cyane ko ahubwo bitegura kugaba ibitero kuri uyu mutwe birengagije ibyo ariya masezerano abategeka.”

Abavuga ko ubutegetsi bwa Tshisekedi bugambiriye gushoza intambara babihera ku kuba n’ubundi bumaze iminsi mu myiteguro irimo guhuriza hamwe interahamwe zo mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR usanzwe warihuje n’igisirikare cy’igihugu (FARDC).

Babihuriza kandi ku kuba ubu butegetsi bwaramaze kugeza mu Burasirazuba bwa Congo abacanshuro bo mu Burusiya no muri Romania aho bakomeje kugaragara ku manywa y’ihangu bari ku burinzi hamwe na FARDC-FDLR.

Abasesenguzi bagaragaza kandi Tshisekedi ashaka gukomeza kurema akaduruvayo n’intambara mu nyungu ze za politike cyane ko Congo muri uyu mwaka izajya mu matora rusange arimo n’ay’umukuru w’igihugu aho Abanyekongo badasiba kugaragaza ko batagikeneye ubutegetsi bw’uyu mugabo.

Umusesenguzi ati: “Tshisekedi arabizi neza ko atazatsinda ariya matora kandi aracyashaka gukomeza gutegeka, nta kindi agomba gukora uretse kurema impamvu ituma amatora asubikwa kugira ngo akomeze ategeke.”

Umuryango Mpuzamahana ukwiye kwamagana mu maguru mashya iyi migambi mibisha ya Tshisekedi cyane ko birangira igize ingaruka ku mahoro n’ituze mu karere muri rusange.

Umulisa Carol

Exit mobile version