Kwinangira kwa Tshisekedi wananiwe kubahiriza amasezerano y’amahoro arimo by’umwihariko kuganira n’Abanye-Congo bagenzi be bo mu mutwe wa M23 kugira ngo amahoro n’ituze bigaruke mu Burasirazuba bwa Congo, bikomeje gusubiza ibintu irudubi.
Mu burasirazuba bwa Congo hamaze igihe kinini harangwa n’umutekano mucye ndetse n’akaduruvayo bituruka ku mitwe yitwaje intwaro harimo niterwa inkunga na guverinoma ya Tshisekedi.
Mu gushaka igisubizo kuri ibyo bibazo, hasinywe amasezerano ya Luanda na Nairobi aho yavugaga ko Congo ikwiye gukemura ibijyanye n’impunzi z’Abanye-Congo, imikoranire ya FARDC na FDLR.
Harimo kandi ko Tshisekedi agomba kuganira na M23 ndetse ubutegetsi bwe bugahagarika imvugo z’urwango zibasira Abatutsi b’Abanye-Congo, gusa mu byo yasabwe byose nta na kimwe Congo yakoze kandi yarabisinyiye.
Ni kenshi abayobozi bo mu karere bagaragaje ko inzira y’ibiganiro no kubahiriza ibiri mu masezerano aricyo gisubizo ku bibazo by’umutekano mucye wo muri Congo ndetse n’akarere muri rusange.
Gusa ibyo Tshisekedi ntabikozwa kuko ingabo ze za FARDC zifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro n’iyiterabwoba irimo FDLR, Mai Mai, CODECO, Nyatura ndetse n’insoresore za Wazalendo bikomeje imirwano n’umutwe wa M23, aho kandi M23 ikomeje kwigarurira uduce dutandukanye twa Congo.
Ku ruhande kandi rw’Abanye-Congo bo ibintu birakomeye bitewe n’ubuyobozi bubi bw’iki gihugu bwanze gukora icyo busabwa ngo babone amahoro, ubu baricwa, bagahohoterwa, bagasahurwa utwabo, ibyo bibatera kwirirwa bahungira mu bihugu by’abaturanyi birimo n’u Rwanda.
Ibimenyetso bifatika bigaragaza ko ibyo bikorwa bibi bikorwa n’ingabo z’iki gihugu (FARDC) ifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro yahawe rugari muri Congo.
Ibyo bigaragaza ko Tshisekedi abaturage be ndetse n’igihugu nta cyo bimubwiye kuko iyo kiba gihari ntaba ari kwemera ko byose bijya mu kangaratete ku rwego biriho ubu.
Uyu mutegetsi agomba kuganira n’Umutwe wa M23 nk’uko amasezerano y’amahoro we ubwe yasinye abimutegeka, aramutse yumvikanye n’uyu mutwe wanamufasha gusubiza igihugu ku murongo cyane ko wabigaragaje mu duce ubarizwamo aho abaturage baryama bagasinzira nta cyo bikanga.
Mu gihe Tshisekedi atarumva ko inzira y’amahoro ayifitiye mu biganza, akarere k’ibiyaga nta mahoro kazigera kagira.
Mukobwajana Linda

