Site icon MY250TV

FDLR ikomeje kwibeshya ko gufata bugwate impunzi bizayicaza ku meza amwe na leta y’u Rwanda

Umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukomeje kwivamo nk’inopfu ushimangira ko wafashe bugwate impunzi zo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Uyu muvuno ndetse bakomeje kugira urwitwazo w’ uko babona ibiganiro na leta y’u Rwanda.

Ku wa 18 Gicurasi, umutwe wa FDLR washyize hanze itanganzo ryashyizweho umukono n’umuvugizi wawo Cure Ngoma bigamba kuba bamaze imyaka 29 bacungira umutekano impunzi z’Abanyarwanda.

Itangazo ryagize riti: ”Kuva umutwe wa FDLR washingwa kuwa 1 Gicurasi 2001, ufite inshingano zo kurinda  inyungu n’umutekano w’impunzi z’Abanyarwanda no guharanira ko zigaruka mu gihugu cyazo mu cyubahiro zigombwa kandi wabikoze nk’uko bikwiye. Niyo mpamvu FDLR, idahwema gusaba Guverinoma ya FPR-INKOTANYI, kwemera ibiganiro no gusaba Imiryango mpuzamahanga kotsa igitutu iyi Guverinoma itajya ipfa kuva ku izima, kugirango yemere ibiganiro na opozosiyo nyayo kandi ikomeye iyirwanya ariyo FDLR/FOCA.’’

Ibi byavuzwe muri iri tangazo ni ukuyobya uburari, kuko FDLR imyaka imaze muri Congo intego yayo ntiyigeze iba iyo kurinda impunzi, ahubwo yakomeje kuzigira umutaka yihishamo, ndetse n’ uwifuje gutaha FDLR ikamutera ubwoba ko “izamwica”.

Ni kenshi kandi uyu mutwe wa FDLR wagaragaweho ibyaha byibasira ikiremwamuntu, nko gufata ku ngufu abagore n’abangavu, kwiba no gusahura abaturage, kwica abanyekongo bo mu bwoko bw’ Abatutsi batibagiwe n’ inka zabo; FDLR yagaragaweho kenshi kwigarurira bimwe mu bice by’ uburasirazuba bwa RDC aho uyu mutwe uca imisoro y’umurengera abaturage bo muri ibyo bice.

Ibikorwa byabo bihabanye n’imvugo yo kurinda umutekano w’ impunzi z’Abanyarwanda bahoza mu kanwa. Ndetse raporo zitandukanye zirimo iz’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye (UNGoE) kimwe na raporo y’Umuryango uharanira Uburenganzira bwa Muntu (HRW) ntizisiba kugaragaza imikoranire ya hafi ya FDLR ndetse n’igisirikare cya Congo-FARDC.

Ubufatanye bwa FARDC na FDLR bwagiye bugaba ibitero bitandukanye ku butaka bw’ u Rwanda mu bihe bitandukanye, byavuyemo impfu n’ inkomere by’ Abanyarwanda ndetse n’ iyangirika ry’ ibikorwa remezo.

Ikindi kidakwiye kwirengangizwa ni uko FDLR igizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bagahungira ubutabera mu mashyamba ya Congo ndetse bakisuganya ngo bazagaruke kurangiza “Jenoside yakorewe Abatutsi” kuribo bavugako itarangiye. FDLR ndetse yifuza gukuraho ubuyobozi bw’ u Rwanda maze ikagarura amatwara ya “Hutu Pawa.”

Ibyaha by’ uyu mutwe w’ iterabwoba ni ikimenyabose cyane ko wanashyizwe ku rutonde rw’ imitwe y’iterabwoba. N’aho ibyo kwishyira mu myanya ngo barasaba ibiganiro na leta y’ u Rwanda ni ukwigiza nkana. Ntibasubize amerwe mu isaho. Ikindi FDLR ikwiye kumenya ni uko gufatira impunzi ari icyaha kiyongera kubyo basanzwe bakurikiranyweho

Muvunyi Barthazal

Exit mobile version