Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yongeye kwereka Isi yo se ko nta buyobozi ifite nyuma y’aho abaminisitiri babiri bayo bihandagaje bakajya imbere y’itangazamakuru bakavuga ko “nta mpunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda.”
Byari mu kiganiro Umuvugizi wa Leta ya Congo akaba na Minisitiri w’Itangazamakuru Patrick Muyaya ari kumwe na Minisitiri w’Amashuri Makuru na Kaminuza Muhindo Nzangi bagiriranye n’itangazamakuru ku wa Gatatu tariki ya 11 Mutarama 2023.
Mu isoni nke, Minisitiri Muhindo yise u Rwanda “gereza” bityo ngo nta munyekongo ushobora kuhahungira – amagambo ateye isoni, impunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda zitangaza ko zakiriye nabi.
Uyu mutegetsi yirengagije ko mu iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo ryabaye muri Gicurasi 2021, ibihumbi by’Abanyekongo bahungiye mu Rwanda ndetse runabafata neza aho na sebuja Tshisekedi yashimiye u Rwanda ku kuba rwarakiye na yombi abo baturage.
Ku rundi ruhande, imibare yerekana ko u Rwanda rucumbikiye impunzi z’Abanyekongo zirenga ibihumbi 80 aho ziri mu nkambi ya Kigeme, Mahama na Kiziba.
Abo baturage bahunze mu bihe bitandukanye kubera ibibazo by’umutekano muke mu gihugu cyabo ndetse kuri ubu hakaba hari n’abandi bagikomeza guhunga umunsi ku munsi baza mu Rwanda.
Kimwe mu bikomeje kwerekana ko Congo nta buyobozi ifite ni uburyo umuntu uri ku rwego rwa ministiri ajya imbere y’itangazamakuru akavuga ibinyoma yirengagije ukuri kuriho ndetse akirengagiza ibyo umukuru w’igihugu cye yemeye kandi azi dore ko na Tshisekedi we ubwe yaganiriye na mugenzi we w’u Rwanda ku kibazo cy’impunzi ziri mu Rwanda inshuro nyinshi n’ubwo ntacyo yigeze abikoraho.
Mugenzi Félix
