Site icon MY250TV

Tshisekedi n’inkomamashyi ze bakomeje politike yo gusiga icyasha u Rwanda

Mu nama ya gatandatu ihuza abagize inteko nshingamategeko bo mu bihugu bya Afurika yiga ku mutekano iri kubera muri Repubulika iharanaira Demokarasi ya Congo, abategetsi b’iki gihugu bongeye gushimangira ko bimirije imbere ugusiga icyasha u Rwanda.

Nk’urugero, ageza ijambo ku bitabiriye iyo nama kuri uyu wa kane tariki ya 6 Ukwakira 2022, Perezida w’ inteko nshingamategeko ya Congo, Christophe Mboso N’kodia, yahisemo kwibasira u Rwanda arushinja “guhungabanya umutekano” w’igihugu cye; ikinyoma gishaje ariko abategetsi ba Congo bahoza mu kanwa.

Ibi bije bikurikira aho icyo gihugu cyatangaje ko kitazitabira inama mpuzamahanga ihuza abagize inteko nshingamategeko iteganijwe kubera i Kigali guhera tariki ya 11 kugeza 15 Ukwakira 2022 n’ubundi kubera biriya birego abategetse ba Congo bashyira imbere mu rwego rwo guhunga inshingano bafite zo kugarura umutekano n’ituze mu gihugu cyabo.

Uyu mukino wo gusiga icyasha Leta y’ u Rwanda ushyigikiwe na Tshisekedi aho agenda aha agahishyi k’ imishahara abayobozi bo mu nzego nkuru z’igihugu cye kugira ngo bakore ubukangurambaga bwo gusebya u Rwanda.

Icyo ni ikimenyetso cy’uko Tshisekedi uri gusoza manda ye ya mbere yananiwe gusohoza ibyo yari yasezeranyije Abanyekongo birimo kugarura umutekano mu burasirazuba bw’icyo gihugu aho yahisemo kuyoboreza uburari ku Rwanda kugira ngo yikureho icyo gisebo.

Harageze ko Tshisekedi n’inkomamashyi ze bava muri iyi kinamico imaze kurambira ahubwo bagakurikiza inzira y’amahoro harimo nk’amasezerano y’i Nairobi n’ay’i Luanda ndetse n’izindi nama badasiba kugirwa.

Muri ayo masezerano yose Kinshasa isabwa guca ukubiri n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ndetse no guhagarika imvugo z’urwango zibasira Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Politike yo kwitana ba mwana no gusiga icyasha u Rwanda ntacyo izafasha mu gukemura ibabazo by’umutekano byabaye akarende mu burasirazuba bwa Congo.

Mutijima Vincent

Exit mobile version