Leta y’u Rwanda yasabye abagize akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano ku Isi kutarenza ingohe ubwicanyi ndengakamere n’ibyaha byibasira inyokomontu bikomeje gukorerwa mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Ni ubutumwa Amb. Claver Gatete uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye yagejeje ku nama ya 9215 y’akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano ku Isi yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Ukuboza 2022 aho by’umwihariko yigaga ku kibazo cy’umutekano muke uri muri Congo.
Mu bwirwaruhame yagejeje ku bitabiriye iriya nama, Amb. Gatete yagaragaje ko u Rwanda ruhangayikishijwe n’uburyo ibihugu bigize akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano bikomeje kuruma gihwa mu gihe nyamara byakabaye bigira icyo bikora ku mvugo z’urwango n’ubwicanyi bukomeje kwibasira Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi.
Amb. Gatete yasabye abagize kariya kanama kwirinda ko ibyabaye ku Rwanda mu myaka 28 ishize byakwisubiramo aho abakabaye barutabara bareteye agati mu ryinyo mu gihe rwari rwugarijwe na Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye ubuzima bw’inzirakarengane zirenga miliyoni mu minsi ijana gusa.
Icyo gihe u Rwanda rwatabarije n’ibihugu bitatu birimo Czech Republic, New Zealand na Nigeria.
Amb. Gatete yibukije ko igisubizo ku bibazo by’umutekano muke byabaye karande muri Congo kiri mu kuba abategeka icyo gihugu bakwiyemeza gushyira imbere amahoro n’ubufatanye bugamije gucoca icyo kibazo giherewe mu mizi yacyo.
Impuruza y’u Rwanda kuri Jenoside iri kubera muri Congo ije ikurikira iy’intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, ishinzwe ibyo gukumira Jenoside, Alice Wairimu Nderitu, uherutse guhishura ko muri Congo hari kubera Jenoside.
Ellen Kampire

