Site icon MY250TV

Umuryango w’abibumbye uhangayikishijwe na jenoside irimo gututumba muri congo, ubuyobozi burebera

Umuryango w’Abibumbye watanze impuruza ku bimenyetso biganisha kuri jenoside iri gututumba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku buryo hatagize igikorwa amateka nk’ayabaye mu Rwanda muri 1994, ashobora kwisubiramo.

Ibi byatangajwe n’intumwa idasanzwe y’umujyanama wihariye w’Umuryango w’Abibumbye, ishinzwe gukumira Jenoside, Alice Wairimu Nderitu,

Muri iyo raporo, Alice Nderitu,yavuze  ko amakimbirane n’urugomo ari  mu burasirazuba bwa RDC akomoka ahanini  ku kibazo cy’umutwe w’iterabwoba washinzwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe  Abatutsi mu Rwanda mu 1994, bahungiye mu burasirazuba bwa Congo. Ariwo FDLR ndetse n’ imitwe igenda iwukomokaho.

Uyu mujyanama muri raporo avuga ko atewe impungenge no kwiyongera kw’imvugo zihembera urwango, zihamagarira ivangura, ndetse zikanakangurira urugomo zigenda zigaragara mu mbwirwaruhame z’abanyepolitiki, abakuru b’imiryango itandukanye, abo muri sosiyete sivile, n’abanyekongo baba mu mahanga no mu gihugu imbere.

Perezida Tshisekedi ubwe, mu kwezi gushize yumvikanye ahamagarira urubyiruko kuba maso bakajya mu gisirikare ari nako barwanya u Rwanda, yita umwanzi. Ibintu abasesenguzi banyuranye bagaragazako imvugo z’abanyepolitiki nkizi arizo zishyira mu kaga abanyekongo bavuga ururimi rw’ ikinyarwanda.

Bamwe mu basesenguzi bavugako imvugo zihembera urwango zagiye zibyara imyigaragambyo mu burasirazuba bw’igihugu cya Congo, aho insoresore z’urubyiruko zuririye ku myigaragambyo zikigaba mu baturage ba Congo bavuga ikinyarwanda bamwe zikabica,  zikabakomeretsa ndetse n’abandi bakameneshwa.

Izi mvugo z’urwango no kugirira nabi abanyekongo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda, zakomeje kwiyongera mu burasirazuba bwa Congo; nyuma yuko imirwano yongeye kubura ishyamiranije umutwe ugizwe ahanini n’abanyekongo bavuga uririmi rw’ikinyarwanda wa M23 ndetse n’ igisirikare cya Congo.

Abasesenguzi batandukanye kandi bemeza ko kuba umutwe wa FDLR ugizwe n’interahamwe zasize zihekuye u Rwanda wahawe umugisha n’ubuyobozi bwa Congo ari yo ntandaro y’ivuka ry’urwango n’ubugome bikorerwa ku bwoko bw’abatutsi ndetse n’abanyekongo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda baba muri iki gihugu.

Igihe kirageze ngo umuryango w’abibumye ufatire ibihano ubuyobozi bwa leta ya Congo ndetse bunarandure ikibazo cya FDLR burundu kuko ariyo ntandaro y’irihohoterwa rishobora kubyara jenoside mu minsi ya vuba, ibintu bikomeje gutya.

Mugenzi Felix

Exit mobile version