Site icon MY250TV

Na Papa Francis yagaragarije Isi ko hari Jenoside iri kuba bucece muri Congo

Umushumba wa Kiliziya Gatorika, Papa Francisco, uri mu ruzinduko rw’iminsi 3 muri Congo yagaragaje ko hari Jenoside iri kuba bucece mu burasirazuba bw’icyo gihugu, ibintu ahurizaho n’Umuryango Mpuzamahanga.

Ibi Papa Francis yabigaragaje ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 31 Mutarama 2023 mu mbwirwaruhame yagejeje ku butegetsi bwa Tshisekedi n’abahagarariye ibihugu byabo muri Congo.

Ibyo Papa Francis yavuze bishimangira impuruza iherutse gutangwa n’Umujyanama wihariye mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Kurwanya Jenoside, Ibyaha by’Intambara n’Ibyibasiye Inyokomuntu [UNOSAPG], Alice Wairimu Nderitu.

Muri raporo Madamu Nderitu ahaye Umuryango w’Abibumbye mu Ukuboza 2022, nawe yashimangiye ko muri Congo hari kubera Jenoside yibasira Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Umushumba wa Kiliziya Gatolika kandi yagaragaje ko bidakwiriye ko amaraso akomeza kumeneka nk’uko byakunze kuba muri iki gihugu mu binyacumi by’imyaka ishize aho ababarirwa muri za miliyoni babuze ubuzima.

Ubutegetsi bwa Tshisekedi ntibwemera ko hari Jenoside buri gukora, iteka iyo bubibwiye bwihutira kuyobya uburari buvuga ko ngo u Rwanda ari igihugu kihishe inyuma y’ibibi byose byugarije Congo.

Ni nako byagenze mu kwakira Papa Francis aho Perezida Tshisekedi yasubiyemo imvugo imaze kuba indirimbo ishaje ko u Rwanda ari “umushotoranyi”.

Papa Francis kandi yavuze ko ashyigikiye ko habaho ibiganiro by’amahoro aho ibyo impande zirebwa n’aya makimbirane ziyemeje bigomba gukurikizwa.

Umushumba wa Kiliziya yasabye Tshisekedi kudakomeza gushyira imbere politiki y’amacakubiri n’urwango.

Igihe Kirageze ngo Tshisekedi na Leta ye bafatirwe ibihano cyane ko amahanga abona neza ibyaha ndengakamere bakomeje gukora.

Mugenzi Félix

Exit mobile version