Perezida Tshisekedi akomeje kwiha amenyo y’abasetsi kubera indirimbo idasiba kuva mu kanwa ke aho aba ashinja u Rwanda kuba “nyirabayazana” w’ibibazo igihugu cye gifite.
Ni ibintu uyu mutegetsi yasubiyemo ku wa Kabiri tariki ya 31 Mutarama 2023 ubwo yakiraga Umushumba wa Kiliziya Gaturika ku Isi Papa Francis wagiriye uruzinduko rw’iminsi itatu muri icyo gihugu.
Mu ijambo Tshisekedi yavuze yakira Papa Francis ryari ryiganjwemo amaganya no kwibasira u Rwanda, yarihandagaje avuga ko ar irwo ntandaro y’ibibazo by’umutekano byashegeshe iki gihugu.
Yabuze ko hari ibihugu n’abantu bashaka amabuye y’agaciro “bakomeje gukora ibyaha ndengakamere babifashijwemo n’umuturanyi wacu u Rwanda”, ibyo ngo bikaba bituma umutekano uba ikibazo cya mbere gikomereye guverinoma ye.
Gusa bene izo mvugo zimaze uba indirimo ishaje mu matwi ya benshi cyane ko Tshisekedi azikoresha nk’umuvuno mushya yadukanye agamije kwihunza inshingano zo kurinda abaturage be.
Ni mu gihe uyu mutegetsi yamaze guha umugisha ukwihuza kw’ingabo z’igihugu (FARDC) n’imitwe yitwaje intwaro nka FDLR, igizwe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda baghungira ubutabera muri Congo ndetse bakanakiranwa na yombi na Leta muri icyo gihugu.
Guverinoma ya Kinshasa yananiwe guhangana n’imitwe irenga 130 ikorera muri iki gihugu ndetse hari n’impungenge ko ishobora kwiyongera kubera ibikorwa by’urugomo bikomeje muri iki gihugu.
Ibi kandi biba intandaro y’ibikorwa bya kinyamanswa bikomeje gukorerwa abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi aho bakomeje guhigwa bukware ngo bicwe. Ubwicanyi bukomeje gukorerwa Abatutsi bwanagarutsweho na Papa Francis muri uru rugendo rwe.
Umushumba wa Kiliziya Gaturika yavuze ko muri iki gihugu hari kuba Jenoside bucece, ibintu bishimangira ibyagiye biva muri raporo zitandukanye z’impuguke z’Umurayngo w’Abibumbye.
Tshisekedi ukomeza kwihunza inshingano ze akibasira u Rwanda yananiwe gukemura ibibazo biri muri Congo mu myaka ine yose amaze ku ubutegetsi, ari nabyo abenshi bakunze kuvuga ko bimutera ikimwaro bigatuma ashaka uwo abeshyera kugira ngo akinge ibikarito mu maso Abanyekongo.
Umulisa Carol

