Site icon MY250TV

Kwemerera Congo kugura intwaro itagenzuwe birashyira umutekano w’akarere mu kangaratete – Dore impamvu

Akanama k’umutekano k’Umuryango w’Abibumbye kemereye Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kongera kugura intwaro bidasabye ko ibimenyesha Umuryango w’Abibumbye nyuma y’igihe kinini iki gihugu kiri mu bihano bigikumira mu kugura intwaro.

Uyu mwanzuro wafashwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Ukuboza 2022, gusa hakomeje kwibazwa icyo kariya kanama kashingiyeho gakomorera Congo kugura intwaro cyane ko ibyari byahereweho ifatirwa ibihano ahubwo muri iyi minsi byarushijeho kuba bibi cyane.

Kuba Congo yaraguraga intwaro zikarangirira mu maboko y’imenyeshyamba no kuba intwaro nyinshi za Leta zari mu basivili maze bigatiza umurindi ubwicanyi ni bimwe mu by’ingenzi Umuryango w’Abibumbye wahereyeho ufatira iki gihugu ibihano mu bijyanye no kugura intwaro mu mwaka wa 2003.

Ku rundi ruhande, ubushakashatsi buherutse gushyirwa ahagaragara n’Umuryango uharanira Uburenganzira bwa Muntu (HRW) buhishimangira ko ubutegetsi bwa Congo bukomeje guha intwaro imitwe y’ iterabwoba irimo by’umwihariko uwa FDLR.

Iyi FDLR igizwe ahanini n’interahamwe zagize uruhare ntashidikanywaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aho zahungiye muri kiriya gihugu cyahoze cyitwa Zaire maze zakiranwa na yombi na Mobutu wari Perezida icyo gihe.

Muri uyu umwaka ugeze ku musozo, izi nterahamwe zifatanyije n’ igisirikare cya Congo zateye ibisasu biremereye birenga bitatu ku butaka bw’ u Rwanda, aho byahitanye abantu, bigakomeretsa abandi udasize n’ ibikorwa remezo byangije.

FDLR kandi ifatanyije n’ indi mitwe nka PARECO, Nyatura, APCLS na Mai Mai itewe inkunga na leta ya Kongo, iyi mitwe yigabye mu baturage bo mu gace ka Kishishe ho muri Kivu y’Amajyaruguru (muri Congo) irabica n’ubwo leta ya Tshisekedi ikomeje kubigereka kuri M23.

Gukuriraho Congo ibihano byo kugura intwaro bisobanuye ko iki gihugu noneho kigiye gufasha ino mitwe y’iterabwoba mu buryo bweruye cyane ko n’ubundi bisanzwe bizwi neza ko iyi Leta ikorana bya hafi nayo nk’uko bigaragazwa na raporo zitandukanye.

Ikibabaje ni uko kugeza ubu Leta ya Congo ikigenda biguru ntege mu kubahiriza inzira z’amahoro zashyizweho n’Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba(EAC) n’imishyikirano y’i Luanda muri Angola, aho hose Congo iba isabwa kwitandukanya na FDLR.

Umuryango w’Abibumbye wari ukwiye gusuzuma kiriya cyemezo gihesha uburenganzira Congo bwo kongera kugura intwaro, kuko iki cyemezo gishobora gukomeza gushyira habi umutekano w’akarere cyane ko n’ubundi usanzwe utifashe neza.

Vincent Mutijima

Exit mobile version