Site icon MY250TV

EU yafatiye ibihano bikakaye Somambike wa Tshisekedi kubera gushyigikira FDLR!

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) wafatiye ibihano bikomeye Col Salomon Tokolonga, umusirikare mukuru mu ngabo za Congo (FARDC) akaba n’inshuti y’akadasohoka ya Perezida Tshisekedi.

Uyu mukoloneri yahanishijwe kwimwa uburenganzira bwo kujya mu bihugu bigize EU, imitungo ye, ndetse abaturage n’amakompanyi yo mu bihugu binyamiryango bya EU Bose babuzwa gushyigikira uriya mugabo mu buryo bw’amafaranga.

Raporo y’Itsinda ry’Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye kuri Congo yagiye igararagaza gukorana kwa hafi hagati ya Col Salomon Tokolonga n’ imitwe yitwaje intwaro harimo na FDLR.

Iyi raporo kandi ivuga ko Tokolonga wari ushinzwe ibikorwa na serivise z’ubutasi muri rejima ya 3411 yagiye kenshi ahura n’abayobozi b’iyi mitwe yitwaje intwaro, harimo n’aba FDLR by’umwihariko.

Uyu mukoloneri kandi ni we wari ikiraro cy’ itumanaho hagati ya Perezida Tshisekedi na FDLR, kuko niwe washyiraga intwaro n’amabwiriza FDLR. Kuko ubwo mu Ukuboza kwa 2022, FDLR yizezwaga intwaro na leta ya Congo, Salomon Tokolonga yahise asesekara mu birindiro bya FDLR maze abaha intwaro, mu gihe gito.

Iri hanwa ry’ uyu mukoloneli rije rishimangira ubufatanye hagati ya Tshisekedi ndetse n’ imtwe yitwaje intwaro cyane cyane FDLR. Umutwe akomeje gukingira ikibaba, ndetse yitezeho kumufasha guhirika ubuyobozi bw’ u Rwanda n’ubwo inzozi ze atazazikabya.

Mutijima Vincent.

Exit mobile version