Musoni Straton wari uri mu bashinze umutwe w’ Iterabwoba wa FDLR, tariki ya mbere Gicurasi muri 2000 i Lumumbashi, yagaragarije uburyo ubutegetsi bwa Congo bufasha uyu mutwe kuva washingwa kugeza magingo aya.
Musoni wanabaye Visi Perezida wa FDLR yabigaragarije mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mu Karere ka Musanze mu cyumweru gishize ubwo yasozaga amahugurwa ahabwa abahoze mu mitwe yitwaje intwaro.
Yagize ati: “Mu gutangira twafashwaga na Leta ya Congo. Kuko zimwe mu ngabo zashyizeho FDLR, zabaga mu gisirikare cya Congo.”
Ubu bufasha kandi Musoni avuga ko bwari bugamije gufasha FDLR mu bitero byayo yagabaga ku Rwanda. Ibi bitero byakorwaga hagamijwe kubona imishyikirano na Leta y’u Rwanda.
Soma: “Ndicuza igihe natakaje” – Ubuhamya bwa Straton Musoni wayoboye FDLR bukwiye kubera interahamwe n’ibigarasha isomo!
Kuri ubu Leta ya Congo ntiravirira uyu mugambi wo gufasha umutwe wa FDLR. Perezida Tshisekedi na Leta ye bagaragaweho guha ubufasha umutwe wa FDLR. Aho uyu mutwe wakiriye ubufasha bw’ intwaro, n’amafaranga.
Raporo y’Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye ivugako umukoloneri wa FARDC witwa Salomon Tokolonga yijyaniye intwaro mu birindiro bya FDLR. Iyi raporo ikomeza ivugako hari n’ umujerali wa FARDC wakoranye n’ubuyobozi bwa FDLR akanabuha amadolari agera ku bihumbi bitanu ($5000).
Ubu bufasha leta ya Congo ihora iha umutwe wa FDLR bwagiye bugira ingaruka ku Rwanda, kuko mu bihe bitandukanye u Rwanda rwagiye rugabwaho ibitero n’uyu mutwe ugizwe n’Abakoze Jenoside mu Rwanda, byanavuyemo impfu, inkomere, ndetse n’ iyangirirka ry’ ibikorwa remezo.
Urugero ni aho mu mwaka ushize uyu mutwe warashe ku Rwanda ibisasu byo mu bwoko bwa ‘rocket’ inshuro eshatu, ibyo bisasu bikaba byaragaragaye ko ari ibya Leta ya Congo.
Mutijima Vincent

