Site icon MY250TV

“Ndicuza igihe natakaje” – Ubuhamya bwa Straton Musoni wayoboye FDLR bukwiye kubera interahamwe n’ibigarasha isomo!

Musoni Straton, wabaye Visi Perezida w’umutwe w’iterabwoba wa FDLR kuva uvutse kugeza mu mwaka wa 2009, aravuga ko yayobye bikomeye mu gukurikira imigambi mibisha yawo yubakiye gusa ku ngengabitekerezo ya jenoside, bigatuma ubu yicuza igihe cyose yataye mu buyobe.

Ibi bikubiye mu buhamya Musoni ufite imyaka 63 y’amavuko yasangije itangazamakuru ku wa Gatatu tariki ya 19 Nyakanga 2023 mu kigo cyakira ndetse kigasubiza mu buzima busanzwe abahoze mu mitwe y’abarwanyi kiri i Mutobo ho mu Karere ka Musanze.

Musoni yahishuye uko yagiye mu Budage ajyanywe n’intego nziza yo kwiga aho yagomba kugaruka akiteza imbere, ariko amaze kwishora mu migambi y’abiyita ko barwanya u Rwanda akaba ahamya ko yataye igihe cye, ibintu yicuza bikomeye. 

Ati: “Nagiye kwiga mfite imyaka 24, nzi ngo ndahita ndangiza ngaruke gukora nubake mbese mbe umunyarwanda ariko byarangiye ngiye kubona mbona ngize imyaka 60, ubu ibaye 63 ibyo nashakaga gukora ntabigezeho.”

Yunzemo ati: “Ndabyicuza kuko ni igihe ntazongera kubona, mbabajwe nuko ntafashe icyemezo kare ngo nze, …iyo utageze ku ntego icyo gihe kiba cyarapfuye ubusa.”

Nyuma yo kugera mu Rwanda, avuga ko hari byinshi byamutangaje anahereye ku rugwiro yakiranywe akurikije ubukana bw’imigambi yari yarishoyemo, agaruka kandi k’ukuntu nta nkomyi abo mu muryango we bigeze bahura nayo mu gihe yari azwi cyane mu migambi yo guhungabanya u Rwanda yagiye icurwa na FDLR.

Yongeye ati: “Byarantangaje, nta kintu na kimwe cyigeze kibabaho, bitewe nuko nari muri uwo mutwe kandi naranavugaga ku maradiyo n’amateleviziyo namagana leta y’u Rwanda ibizi, izi n’aho nkomoka, ariko nta na rimwe nigeze numva ko hari unkomokaho, incuti cyangwa se umuvandimwe bigeze baba, kandi ndahamya ko nta nacyo kuko narababajije,navuganye nabo, bajyaga baza kunsura hano, numva nta cyabaye kandi koko ntacyo.”

Ibyo wamenya kuri Musoni.

Musoni ari mu Rwanda kuva mu Ukwakira 2022 nyuma yo koherezwa n’u Budage amaze gusoza igifungo yari yarakatiwe n’icyo gihugu.

Mu mwaka wa 2015 nibwo Urukiko rwo mu Budage rwakatiye Musoni imyaka umunani y’igifungo nyuma yo kumuhamya ibyaha by’intambara yakoreye ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Icyo gihe sebuja Ignace Murwanashyaka wari Umuyobozi wa FDLR we yakatiwe gufungwa imyaka 13 ariko apfira muri gereza atarasoza icyo gihano.
Icyemezo cyafashwe n’Ubudage cyo kohereza mu Rwanda Musoni cyanyomoje icengezamatwara ry’abahezanguni bayobora FDLR aho babwira Abanyarwanda bafatiye bugwate mu mashyamba ya Congo ko ugerageje gutahuka “ahita yicwa”.
Ni igihuha kandi gicuruzwa n’interahamwe zatorokeye ubutabera hirya no hino ku Isi aho zikorana bya hafi na FDLR mu migambi mibisha yo gukomeza kuyobya uburari ku ruhare rukomeye bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubuhamya bwa Musoni bukwiye ubera isomo rikomeye buri wese wiyemeje kwiyunga ku dutsiko tw’abagizi bagizi ba nabi biyita ko barwanya u Rwanda cyane ko bose ibyo bavuga ko barwanira batazigera babigeraho.

Ndayambaje Marc.

Exit mobile version