Kuva kuwa Gatanu w’iki Cyumweru turi gusoza, Straton Musoni wahoze ari Visi Perezida w’Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR ari mu Rwanda, igihugu agomba guturamo nyuma yo kurangiza igifungo cy’imyaka umunani yari yarakatiwe n’inzego z’ubutabera z’u Budage.
Ubudage ni bwo bwanzuye koheza mu Rwanda uyu mugabo wahoze ku ruhembe rw’ubutegetsi bwa FDLR, nk’uko inkuru dukesha The New Times ibigaragaza.
Mu 2015 nibwo Urukiko rwo mu Budage rwakatiye Musoni imyaka umunani y’igifungo nyuma yo kumuhamya ibyaha by’intambara yakoreye ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Icyo gihe sebuja Ignace Murwanashyaka wari Umuyobozi wa FDLR we yakatiwe gufungwa imyaka 13 ariko apfira muri gereza atarasoza icyo gihano.
Icyemezo cyafashwe n’Ubudage cyo kohereza mu Rwanda Musoni kiranyomoca icengezamatwara ry’abahezanguni bayobora FDLR aho babwira Abanyarwanda bafatiye bugwate mu mashyamba ya Congo ko ugerageje gutahuka “ahita yicwa”.
Ni igihuha kandi gicuruzwa n’interahamwe zatorokeye ubutabera hirya no hino ku Isi aho zikorana bya hafi na FDLR mu migambi mibisha yo gukomeza kuyobya uburari ku ruhare rukomeye bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Amategeko u Rwanda rugenderaho ateganya ko nta muntu ushobora gukurikirawa kabiri ku cyaha kimwe, cyafashweho icyemezo n’urukiko; ibi bivuze ko Musoni atazongera kuryozwa biriya byaha aho ahubwo agiye gufatanya n’abandi Banyarwanda kubaka urwababyaye.
Uretse Musoni, hari n’abandi bahoze mu buyobozi bukuru bwa FDLR batahutse aho bakomeje gufatikanya n’abandi kuba igihugu binyuze mu nzego z’inyuranye z’ubuzima bw’igihugu zirimo igisirikare, imiyoborere, uburezi n’ibindi.
Ku rundi ruhande iki cyemezo Ubudage bwafashe gikwiye no kubera isomo ibindi bihugu bigicumbikiye abafite aho bahuriye na FDLR, ibyo bihugu bikwiye kubageza imbere y’ubutabera cyangwa bikabahoreza mu Rwanda rukababuranisha.
Ubwanditsi

