Site icon MY250TV

Icyo u Rwanda ruvuga kuri ya raporo y’itsinda ry’Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye

Ku umugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Kamena 2023, Guverinoma y’ u Rwanda yagaragaje uko yakiriye raporo y’ itsinda ry’Impuguke z’Umuryango w’ Abibumbye iherutse gusohoka.

Ni mu itangazo ryatanzwe n’Ibiro by’ Umuvugizi wa Guverinoma, aho ryagaragaje ko iyo raporo yaje ishimangira uburyo guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ikomeje gushyigikira byeruye FDLR, umutwe w’iterabwoba ugizwe n’ Abajenosideri basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iryo tangazo rigira riti: “Iyi raporo igaragaza inkunga y’amafaranga, iy’intwaro, ndetse n’ugukingirwa ikibaba mu rwego rwa politiki guverinoma ya DRC ikorera FDLR, kandi yemeza ko, hamwe n’indi mitwe yitwaje intwaro, FDLR yafatanyije n’ingabo za DRC (FARDC) kuvogera ubusugire bw’u Rwanda, inshuro nyinshi mu myaka ishize.”

Raporo y’Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye yagaragaje ko umutwe wa FDLR wakoranye inama zitandukanye n’abasirikare bakuru ba FARDC uhereye mu Ukuboza kwa 2022 kugeza mu ntangiriro za Mutarama 2023.

Muri izo nama, hari iyo, umujenerali wa FARDC yahaye ubuyobozi bwa FDLR amadolari agera ku bihumbi bitanu ($5000) ndetse FDLR inizezwa inkunga y’ intwaro zo kwifashisha.

Icyifuzo cyahise gishyirwa mu ngiro bidatinze kuko umukoloneri wa FARDC witwa Salomon Tokolonga yahise asesekara mu birindiro bya FDLR maze abaha intwaro.

Guverinoma y’u Rwanda yikomye ikoreshwa ry’ibimenyetso bidafatika n’amakuru atizewe, impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zakoresheje hagambiriwe “gusakaza ikinyoma cy’uko u Rwanda ari rwo nyirabayazana w’umutekano muke n’ibindi bibazo by’ imbere muri RDC.”

U Rwanda rwagaragaje kandi ko izi mpuguke zahishiriye uburyo Congo ikomeje kugira uruhare rukomeye mu guhungabanya amasezerano y’amahoro ya Nairobi na Luanda, u Rwanda rwagaragaje kande ko izi mpuguke zambuye uburemere ikibazo cy’itotezwa Abanyekongo bo mu bwoko bw’ Abatutsi bagirirwa, bigaragara ko gitutumbamo Jenoside.

U Rwanda rwanshimangiye kandi ko rutazahwema gukora ibishoboka byose ngo rurinde ubusugire bwarwo, rurinda ikirere n’imipaka bifite aho bihuriye na Congo; ndetse ko u Rwanda ruzakomeza gushyigikira amasezerano y’amahoro yashyizweho mu kuzahura umutekano n’amahoro mu karere.

Mutijima Vincent

Exit mobile version