Site icon MY250TV

Niyibizi Michel wo muri FDU-Inkingi akomeje gukoreshwa n’umuzimu wa muramu we Sylvestre Mudacumura!

Ku myaka 66 y’amavuko, uwitwa Niyibizi Michel aracyarwana no gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside ku mbuga nkoranyambaga no guhimbira ibinyoma bidafite umutwe n’ikibuno RPF-Inkotanyi yahagaritse iyi Jenoside.

Nta kabura imvano! Uyu musaza ushaje wanduranya ni umwe mu bahezanguni biyemeje kuzahambanwa icengezamatwara ry’ubuhenzanguni rya Parmehutu cyane ko ari na muramu wa “Gen” Mudacumura Sylvestre wayoboye umutwe w’iterabwoba wa FDLR akaza kwicirwa mu mashyamba ya Congo mu 2019.

Ni mu gihe Niyibizi umaze igihe yihishahisha mu Bufaransa ngo yari ateze amakiriro kuri muramu we Mudacumura aho aba bombi bari bahuje inzozi zidashoboka zo kuzagaruka mu Rwanda gusoza umugambi wa Jenoside hanyuma basubirana ikuzo bahoranye ku ngoma y’umunyagitugu Habyarimana.

Abasesenguzi bakurikirana imvugo z’uyu Niyibizi bemeza ko mu biganiro adasiba gutanga ku mizindaro rutwitsi isanzwe ibarizwa mu kwaha kw’interahamwe n’abajenosideri batorotse ubutabera “aba avugirwamo n’umuzimu wa Mudacumura.”

Nk’urugero, uyu musaza ushaka gusiga inkuru mbi imusozi aherutse kumvikana avuza induru hamwe na Musabyimana Gaspard, umumotsi w’umutwe w’iterabwoba wa FDU-Inkingi aho umwe yateraga undi akikiriza indirimbo ivuga ko “RPF yaciyemo ibice abanyarwanda.”

Aba bahezanguni bombi birengagizaga ukuri guhari ko RPF ahubwo yunze Abanyarwanda ivanaho amakoko, yimakaza ubumwe n’ubwiyunge aho ubu amacakubiri n’ivangura byahindutse umugani mu Rwanda kubera gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda.

Uyu Niyibizi ni umuyoboke wa FDU Inkingi aho yabaye mu nzego zayo kuva igitangira kugeza n’ubu.

Iyi ngangabirama kandi yayoboye ibikorwa byo gutera inkunga umutwe FDLR mu burayi, ibyo kandi akanabihuza no gushyigikira undi mutwe w’iterabwoba wa RNC; ibintu byerekana ko yiyeguriye kugirira nabi u Rwanda n’Abanyarwanda.

Gusa uyu musaza w’umuhezanguni imigambi ye mibisha ntizamuhira; akwiye kumenya ko RPF-Inkotanyi yatsinze agatsiko kateguye kakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi ntaho yagiye kandi yamaze no kunguka imbara zikubye inshuri ibihumbi izo yari ifite mu myaka 28 ishize.

Niyibizi akwiye kandi gukura isomo kuri muramu we Mudacumura akemenya neza ko ntawahemukiye u Rwanda n’Abanyarwanda ngo bimugwe amahoro.

Mugenzi Félix

Exit mobile version