Binyuze mu kiswe ‘kongere isanzwe’ yabereye mu Bubiligi ku itariki ya 2 n’iya Gatatu Nzeri 2023, intagondwa z’interahamwe zo mu gatsiko ka FDU-Inkingi zashyizeho ubuyobozi bushya burangajwe imbere n’umuhezanguni Kayumba Placide nyuma kubayobora muri manda ishize ikarangira ntacyo bagezeho.
Ni mu gihe ku rundi ruhande aka gatsiko kamaze imyaka 17 gakora ubusa aho abakagize bikirigita bagaseka bavuga ko “baharanira demokarasi n’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda”, igihugu badashobora gukandagiramo kuko basize bakigomeye aho by’umwihariko bakurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu kumba kadafite ubuhumekero, abambari ba FDU-Inkingi babarirwa ku mitwe y’intoki barimo interehamwe kabombo Ndereyehe Charles n’izindi nterahamwe ziticuza uruhare zagize muri Jenoside, bahuriye mu kinamico yarangiye bavuze ko Kayumba Placide ari we ugomba gukomeza kubategeka mu yindi manda y’imyaka 2 nayo bidashidikanywa ko izamera nk’iyo basoje kuko mu migambi bafite nta numwe bazigera bageraho.
Uyu Kayumba ni umuhungu w’interahamwe kabombo Dominique Ntawukuriryayo wahoze ari perefe wa Butare wahamijwe ibyaha bya Jenoside n’Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda agakatirwa gufungwa imyaka 25. Mbere yo kujya muri FDU Kayumba yari mu kandi gatsiko ka Jambo kazwiho guhora gatagatifuza abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Soma kandi: Byinshi kuri Placide Kayumba wateye ikirenge mu cya se interahamwe Dominique Ntawukuriryayo
Mu bandi batowe harimo ‘visi perezida wa mbere’ Bizimana Vincent, uyu akaba ari interahamwe yihishe muri Zambia, hatowe kandi Théophile Mpozembizi, umuhezanguni umaze imyaka asakuza ku mbuga nkoranyambaga akaba yihishe mu Bufaransa, uyu akaba anaherutse guhabwa amafaranga y’umuvumo na Leta ya Congo ngo akomeze gusiga icyasha ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere n’Umuryango RPF-Inkotanyi.
Indi nterahamwe yatowe ni Rwalinda Pierre Célestin wongeye gutorerwa kuba ‘umunyamabanga mukuru’ w’aka gatsiko, uyu nawe akaba yihishe mu Bufaransa aho yirirwa ku mbuga nkoranyambaga abiba urwango no ari nako asebya ubuyobozi bw’u Rwanda nk’imwe mu nshingano ze zihariye ndetse anahemberwa.
Rwalinda kandi yungirijwe n’uwitwa Joseph Mushyandi uyu nawe yinjiye muri aka gatsiko muri 2011 aho yagiye agaragara mu manza z’interahamwe agamije kuzishinjura ariko biranga biba ibyubusa. Mu bo yashinjuye harimo interahamwe Laurent Semanza wamaze Abatutsi aho yari Burugumesitiri wa komini Bicumbi.
Hatowe kandi abagore babiri barimo Mukakinani Naome ndetse na Kankundiye Claudine, uyu Mukakinani ni umugore wa Michel Niyibizi uri mubashinze FDU Inkingi akaba na mwishywa wa Mudacumura Sylvestre wayoboraga FDLR, ni abayoboke bakomeye ba PARMEHUTU birirwa bakwiza urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Mu ntego za FDU Inkingi harimo guhuriza hamwe interahamwe ziri hanze y’u Rwanda yaba abahamijwe n’ibyaha ndetse n’ababakomokaho babizeza ko bazahirika Leta y’u Rwanda.
Harimo kandi gukusanya inkunga mu bayoboke bayo, ndetse no gukorana n’indi mitwe ndetse n’udutsiko turwanya Leta y’u Rwanda aha twavuga imikoranire yabo mu cyahoze ari P5, muri FDLR ndetse n’ibyo baherutse gushinga bafatanyije na Jambo ASBL bizwi nka ‘All for Rwanda’.
FDU Inkingi kandi mu ntego zayo harimo no gukwirakwiza icengezamatwara ry’amacakubiri mu Banyarwanda no gusebya Leta y’u Rwanda babicishije ku mbuga nkoranyambaga.
Aka gatsiko kandi gahabwa inkunga na bamwe mu bahezanguni b’Ababiligi ndetse n’abandi bari muri Esipanye n’u Buholandi, igitangaje kandi ni uko harI n’ubufasha bahabwa n’imitwe ya politike yo mu Bubiligi.
Komite y’imburamukoro iyobowe na Kayumba Placide ntacyo izageraho ahubwo icyo yakwitega ni uko benshi mu bambari b’aka gatsiko bazisanga mu maboko y’ubutabera kubera ibyaha bya Jenoside bakoze mu Rwanda.
Mugenzi Félix

