Site icon MY250TV

Impamvu interahamwe za FDU-Inkingi zihoza izina ‘Kagame’ mu kanwa

Intagondwa z’interahamwe zihishe i Burayi zibumbiye mu gatsiko ka FDU-Inkingi ntizihwema kugaragaza ko zidashobora kubaho zidasebya Perezida Kagame – ibintu zikora zimwihimuraho kubera ko yayoboye urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi zagizemo uruhare.

Nk’urugero umumotsi w’izi ntagondwa uzwi nka Musabyimana Gaspard kuri iki cyumweru tariki ya 7 Mutarama 2023 yarifashe ajya kuri YouTube ngo agamije kwerekana “amategeko 10 atuma Perezida Kagame ategekesha igitugu Abanyarwanda.”

Iryo ni icengezamatwara ryakwemerwa gusa n’umuntu utarigeze agera mu Rwanda ku miyoborere ya Perezida Kagame kuko ubuyobozi bwe burangwa no guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda nta vangura ndetse no gutsimbataza ukwishyira ukizana kwa buri muturage.

Ibinyoma by’umuhezanguni Musabyimana bigamije gushaka kwerekana ko “ubuyobozi bwa Perezida Kagame nta cyo bumariye abaturage” n’ubwo hari ibimenyetso birenga ibihagije bigaragaza ko buri Munyarwanda amaze kugera ntera ishimishije mu buzima bwe bwa buri munsi kubera imiyoborere ya Perezida Kagame.

Ku buyobozi bwa Perezida Kagame umuturage agira uruhare mu igenamigambi ry’ibimukorerwa kuva ku rwego rwo hasi. Bitandukanye na Leta z’igitugu nk’iya Habyarimana na Musabyimnana yakoreye, ubu umuturage atanga igitekerezo kandi kikakirwa na yombi mu itegurwa ry’ingengo y’imari ndetse n’ibindi bikorwa bigamije guteza imbere igihugu, umuturage abigiramo ijambo.

Soma kandi: FDU-Inkingi yishuka ko u Rwanda rukiri mu bihe by’interahamwe n’impuzamugambi!

Mu matakaragasi y’umuhezanguni Musabyimana yageze aho ashinja Perezida Kagame “guteza Jenoside”, ibi ariko ni amanyanga abajenosideri bakoresha bashaka kwikuraho ikimwaro ndetse no guhisha uruhare bagize mu iyicwa ry’Abatutsi barenga miliyoni mu gihe cy’iminsi ijana gusa.

Kuba nta Munyarwanda ukirembera mu rugo, nta mwana ubuzwa kwiga ndetse no kuba ugize ikibazo ahabwa ubutabazi bwihuse – ibi ni byo imburamukoro zo muri FDU-Inkingi zita kuyoborwa n’igitugu!

Mu butegetsi bwari bushyize imbere amoko, Umunyarwanda wahuraga n’ibiza nta cyo yafashwaga, ariko ubu uhuye nabyo ahabwa ubutabazi bwihuse ndetse akanashumbushwa, agahabwa aho kuba heza ndetse n’ibimutunga.

Imburamukoro zamunzwe n’urwango zo muri FDU-Inkingi zirengagiza ko ubuyobozi burangajwe imbere na Kagame buri gucyemura ibibazo basize bateye. Nyuma yo gusenya igihugu cyongeye kubakwa bundi bushya ndetse n’urugendo rugikomeza.

Imbuto nziza zimaze kuva muri uru rugendo ziragaragara aho by’umwihariko ubu ikizere cyo kubaho ku Munyarwanda cyazamutse kikaba kigeze ku myaka 67.

Urwango abo muri FDU-Inkingi bafitiye Perezida Kagame kuko yatsinze Leta yabo y’igitugu ntiruteze gutuma Abanyarwanda bahagarika urugendo barimo rwo kwiyubakira igihugu.

Muvunyi Balthazar

Exit mobile version