Site icon MY250TV

Interahamwe za FDU-Inkingi ziri gukina ku mubyimba Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda

Interahamwe zatorokeye ubutabera hirya no hino cya FDU-Inkingi zadukanye undi muvuno wo gushinyagurira Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Ni mu gihe ubuzima bw’aba Banyekongo muri iyi minsi buri mu kangaratete aho ubutegetsi bwa Tshisekedi bufatanyije n’interahamwe zibumbiye muri FDLR iterwa inkunga na FDU-Inkingi bari kubakoreraho Jenoside; ibintu Umuryango Mpuzamahanga uzi kandi utahwemye kwamagana.

Uwitwa Mugeni Christine, umwe mu bambari ba FDU-Inkingi aherutse kumvikana ku muzindaro rutwitsi w’aka gatsiko ukorera kuri YouTube mu binyoma byubakiye ku bugome avuga ko ubuyobozi bw’u Rwanda “bwagize bariya Banyekongo igikoresho”.

Uyu muhezanguni mu busesenguzi budafite umutwe n’ikibuno yivuye inyuma maze ahakana ubwicanyi bukomeje gukorerwa Abatutsi muri Congo; iyi myitwarire y’ubuhakanyi ikaba ntaho itaniye n’isanzwe iranga intehamwe cyane ko zitajya zemera Jenoside kubera ko zayigizemo uruhare akaba ari nayo mpamvu zihishe hirya no hino ku Isi.

Ibi bije nyuma y’uko ubuyobozi bwa FDU-Inkingi bweruye ko buteze amakiriro ku butugetsi bwa Tshisekedi nyuma y’uko uyu mugabo ateshagujwe akavuga ko afite umugambi wo “kubohora Abanyarwanda”.

Agatsiko ka FDU-Inkingi ifitanye isano-muzi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR cyane ko uyu mutwe ahabwa amabwiriza n’abiyita “abanyepolitike” bo muri aka gatsiko aho by’umwihariko bawufata nk’igisirikare cyabo.

Ellen Kampire

Exit mobile version