Site icon MY250TV

#Kwibuka29: Interahamwe za FDU-Inkingi nta cyo zikwiye kubwira Abanyarwanda

Mu gihe Isi yose ikomeje kuzirikana no kwifatanya n’Abanyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, interahamwe zigize agatsiko ka FDU-Inkingi zikomeje guta ibitabapfu zishuka ko ahari Abanyarwanda bazitayeho.

Aba bagize FDU ku wa Gatanu tariki ya 7 Mata basohoye itangazo bavuga ko rigamije  “kwihanganisha abanyarwanda” muri ibi bihe bibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi nyamara mu by’ukuri iryo tangazo rigamije gukina ku mubyimba no kujomba ibikwasi abarokotse.

Ni mu gihe bimenyerewe ko abagize aka gatsiko birirwa ku mbuga nkoranyambaga bapfobya ari nako bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi cyane ko bayigizemo uruhare. Muri izi nyangabirama harimo Sebatware Marcel, Ndereyehe Charles, Bucyeye Joseph n’abandi.

Muri iryo tangazo kandi FDU ivuga ko ngo ubumwe n’ubwiyunge “butaragerwaho”, abenshi bibaza ubwo bumwe izo nterahamwe zirirwa ziririmba butaragerwaho mu gihe ahubwo izi nterahamwe ari zo zirirwa zigerageza gucamo ibice Abanyarwanda.

Ku rundi ruhande, nta wakwibagirwa ubufatanye bwa FDU Inkingi n’umutwe wa FDLR mu gusumira guhungabanya umutekano w’u Rwanda dore ko iyi FDLR aba bayoboke ba FDU Inkingi ariyo bumva batezeho amaramuko ko isaha n’isaha yafata igihugu maze bakagaruka kurangiza ubwicanyi basize batarangije.

Itangazo rya FDU Inkingi ntirikwiye kurangaza abanyarwanda dore ko ntaho ritandukaniye n’andi yose basanzwe bandika agamije kugumura abanyarwanda no guharabika ubuyobozi bw’u Rwanda.

FDU inkingi iri kwasa ku rutare cyane ko nta munyarwanda uyitayeho.

Mugenzi Félix

Exit mobile version