Site icon MY250TV

Imitego 10 interahamwe za FDU-Inkingi zateze u Rwanda mu mwaka wa 2023 bikarangira ifashe ubusa!

2023 ni umwe mu myaka intagondwa z’interahamwe zihishe hirya no hino ku Isi zibumbiye mu gatsiko FDU-Inkingi zakoze ibishoboka byose ngo zishyire hasi ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere n’Umuryango FPR-Inkotanyi, gusa nta na kimwe zigeze zigeraho.

Muri iyi nkuru tugiye gusubiza amaso inyuma maze turebere hamwe ibintu icumi aka gatsiko k’abagizi ba nabi kakoze kibwira ko bizagafasha kugera ku ntego zako zidashoboka zo gusubukura Jenoside yakorewe Abatutsi no gukuraho FPR yayihagaritse.

1. Gushyigikira FDLR

Mu ntangiriro za 2023, mu cyo bise ”ijambo ryifuriza Abanyarwanda umwaka mushya wa 2023”, Kayumba Placide uyobora FDU-Inkingi mu buryo bweruye yambuye umwambaro w’ubujenosideri interahamwe zibumbiye mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR maze abita “inzirakarengane z’impunzi”.

Ibyo FDU yabikoze muri gahunda yo gutagatifuza no gushyigira FDLR cyane ko interahamwe z’aka gatsiko zifata uyu mutwe w’iterabwoba nk’igisirikare kizazifasha kugaruka mu Rwanda gusubukura amatwara ya PARMEHUTU – ibintu badateze kugeraho cyane ko uwatsinze nta ho yagiye.

2. Guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Tariki ya 29 Mutarama 2023, ku muyoboro rutwitsi wa YouTube, abamotsi ba FDU barangajwe imbere na Musabyimana Gaspard, Claude Gatebuke, Matata Joseph n’abandi barikoze bakora ikiganiro kidafite umutwe n’ikibuno aho bumvikanishaga ko mu Rwanda “habaye jenoside ebyiri” nyamara birengagije ko ntawe ugishidikanya ko habayeho jenoside imwe ariyo yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni ikiganiro cyumvikanyemo kandi imvugo zigamije kugumura Abanyarwanda, zibangisha gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” birengagije uruhare iyi gahunda yagize mu ubumwe n’ubwiyunge by’Abanyarwanda.

3. Kwinjiza mu Banyarwanda amatwara PARMEHUTU

Umumotsi Musabyimana wasaritswe n’ingengabitekerezo ya Jenoside Mutarama igezemo hagati yumvikana avuga ko “FPR ishaka gukora muri Congo nk’ibyo yakoze mu Rwanda hagati ya 1990-1994”.

Ni mu gihe isi yose izi neza ko muri icyo gihe aribwo urugamba rwo kubohoza u Rwanda ku ngoyi y’ivangura n’urwango byakorerwaga ubwoko bw’Abatutsi rwari rurimbanyije.

Abumvise icyo kiganiro bose bumvise ko ari amayeri yo guhishira ingengabitekerezo kirimbuzi ya Parmehutu yatsinzwe mu Rwanda ikaba yarahawe ikaze muri Congo.

4. Kudurumbanya umudendezo w’u Rwanda

Tariki ya 15 Nyakanga 2023, i Anvers mu Bubiligi hateraniye inama yari igamije gupanga uburyo izi nterahamwe zifashishije umutwe wabo wa FDLR zazadurumbanya igikorwa cy’amatora ateganyijwe mu Rwanda mu mwaka utaha wa 2024.

Ni inama yahurije hamwe icyiswe “All for Rwanda” kigizwe na FDU-Inkingi, FDLR na Jambo Asbl bose bamenyerewe mu bikorwa bigamije inabi ku Rwanda, bavugaga ko igamije gutegura ayo matora nyamara mu by’ukuri intego nyamukuru ari ukuyadurumbanya.

Iyo “All for Rwanda” nta neza yigeze yifuriza u Rwanda kuko intego yayo ari gushakira inkunga umutwe wa FDLR wasize uhekuye u Rwanda mu 1994.

5. Kurwanya ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda

Mu gihe u Rwanda rwibukaga ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, intagondwa za FDU-Inkingi zumvikanye mu mvugo zibasira ubumwe n’ubwiyunge by’Abanyarwa aho bavugaga ko “butaragerwaho”. Abenshi bibaza ubumwe izi nterahamwe zivuga dore ko arizo zirirwa zigerageza gucamo ibice Abanyarwanda.

6. Kugoreka igisobanuro cy’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano

Muri Werurwe uyu mwaka, nyuma yo kubona ko Abanyarwanda mu ngeri zinyuranye bishimiye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano cyane ko ibafasha gusasa inzobe barebera hamwe ibyagezweho, FDU-Inkingi yatangije icengezamatwara ryo kubeshya ababakurikira buhumyi ko iyi nama igamije “gukinga ibikarito mu maso Abanyarwanda.”

7. Gusiga ibyondo urugamba rwo kubohora u Rwanda

Abambari ba FDU-Inkingi ntibahwemye kugaragaza ko bagihanganye n’ipfunwe n’ikimwaro byo kuba ingabo zari iza RPF-Inkotanyi zarakubise inshuro ubutegetsi bw’umunyagitugu Habyarimana Juvenal “Kinani” bityo zikabohora u Rwanda ndetse zigahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Hari muri Nzeri uyu mwaka ubwo, izi nterahamwe zumvikanye zivuga ko abana aribo barwanye urugamba rwo kubohora igihugu.Ni ikiganiro cyumvikanyemo kandi imvugo zihuza urugamba rwo kubohora igihugu n’intambara yo muri Congo – ibintu bidafite aho bihuriye na hato.

8. Kwegeka ibyaha bakoze ku bo babikoreye

Mu binyoma byambaye ubusa n’icengezamatwara rigamije gutanya Abanyarwanda, muri nzeri uyu mwaka interahamwe Musabyimana Gaspard afatanyije n’interahamwe Bukeye Joseph ndetse n’ikigarasha Mutabazi Etienne bumvikanye kuri YouTube bashinja ingabo za RPA ubwicanyi bw’abaturage b’i Byumba ndetse ko kurokora abaturage bitigeze biba muri gahunda ya FPR-Inkotanyi.

Intagondwa z’interahamwe zo mu gatsiko ka FDU-Inkingi n’abambari bazo bakoze iyo bwabaga ngo bavaneho icyasha zifite cyo kuba zaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gusa ibi byose nta cyo byigeze bifata.

9. Gusamira hejuru abavuga nabi ubuyobozi bw’u Rwandu

Gusamira hejuru no kuguririra uwo ari we wese uturutse mu Rwanda yerekeje mu mahanga ngo asige icyasha ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere na FPR-Inkotanyi, ni iturufu yaranze interahamwe zo muri FDU-Inkingi

Ni imvugo kenshi zirangwa no gupfundikanya amagambo no kurya indimi, aho kenshi usanga intero n’inyikirizo ari imwe ko “Ubwisanzure mu Rwanda budahari ndetse n’ugerageje kuvuga afungwa” – imvugo interahamwe n’ibigarasha byamize bunguri.

10. Kugusha mu byaha Abanyarwanda

Ibikorwa bya FDU-Inkingi byaranzwe no gutagatifuza ibikorwa bya nyirabuja Ingabire Victoire usanga akenshi bigamije kuyobya Abanyarwanda biganjemo urubyiruko no kurushora mu byaha.

Ibyo bikorwa mu mugambi mubisha wa Ingabire Victoire na  FDU-Inkingi ye wo kwigarurira abanyarwanda akabashuka maze bakagwa mu byaha bitandukanye, bikagera n’aho babiryozwa kandi nyirabayazana yigaramiye.

FDU-Inkingi n’abambari bayo, bakwiye kumenya ko nta munyarwanda ugifite umwanya wo guta ku icengezamatwara ry’urwango n’ikinyoma cyane cyane ko u Rwanda rufite ubuyobozi bushoboye, bwita ku baturage kandi bufite icyerekezo cyiza. 

Biraro Ernest

Exit mobile version