Site icon MY250TV

Interahamwe za FDU-Inkingi mu gusiga ibyondo urugamba rwo kubohora u Rwanda ngo zikunde zishimishe Tshisekedi!

Intagondwa z’interahamwe n’abazikomokaho bibumbiye mu gatsiko ka FDU-Inkingi bakomeje kugaragaza ko bagihanganye n’ipfunwe n’ikimwaro byo kuba ingabo zari iza RPF-Inkotanyi zarakubise inshuro ubutegetsi bw’umunyagitugu Habyarimana Juvenal “Kinani” bityo zikabohora u Rwanda ndetse zigahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibi bigaragarira mu biganiro byuje icengezamatwara izi nyangabirama zidasiba kunyuza ku muzindaro rutwitsi wa YouTube ubarizwa mu kwaha kwa kariya gatsiko – muri ibyo biganiro harimo n’igiherutse gutambuka aho izi nterahamwe zihandagaza zikavuga ko abana ari bo barwanye urugamba rwo kubohora u Rwanda.

Ni kiganiro cyayobowe n’umumotsi wa FDU-Inkingi uzwi nka Musabyimana Gaspard, aho yabivuze asubiramo ijambo ku rindi icengezamatwara ridafite umutwe n’ikibuno ryakoreshejwe na Perezida Tshisekedi mu Nteko rusange ya 78 y’Umuryango w’Abibumbye (UNGA 78) yishimira ko Leta zunze ubumwe za Amerika zavuze ko umutwe wa M23 ukoresha abana mu ntambara.

Mu kwifata bagahuza urugamba rwo kubohora u Rwanda n’intambara y’Abanye-Congo idafite aho ihuriye n’u Rwanda bishimangira ko izi nterahamwe za FDU-Inkingi zitazi ibyo zivuga, ko ahubwo zigamije gushimisha Tshisekedi cyane ko zimwitezeho kuzirwanira urugamba rwazinaniye rwo guhungabanya ubusugire bw’u Rwanda.

Soma kandi: FDU-Inkingi ikomeje kwishuka ko Tshisekedi azayikorera ibyayinaniye mu Rwanda!

Tariki ya mbere Ukwakira 1990 ingabo zari iza RPF-Ikotanyi zatangije urugamba rwo kubohora igihugu cyari imaze imyaka cyaraboshywe na Leta zari zarimakaje amacakubiri no guheza igice kimwe cy’Abanyarwanda aribo Abatutsi.

Mu myaka yabanje, impunzi zari zarahunze ubwicanyi n’ubugizi bwa nabi bwahereye mu 1959, zari zaragiye zigerageza gutahuka mu gihugu cyazo kugira ngo zisubirane uburenganzira bwazo nk’Abanyarwanda ariko ntibizikundire.

Uwo muhate wakunze gucibwa intege na Leta ebyiri zakurikiranye, uhereye kuri Repubulika ya mbere ya Grégoire Kayibanda (1962-1973) n’iya kabiri y’umunyagitugu Habyarimana (1973-1994).

Mu gusubiza ubusabe bw’izo mpunzi zasabaga kwemererwa gutaha mu gihugu cyazo, Habyarimana we ubwe yashimangiye ko u Rwanda rumeze nk’ikirahure cyuzuye amazi bityo ko bariya banyarwanda bari barameneshejwe baramutse batashye ayo “mazi yameneka”.

U Rwanda rw’uyu munsi ni umusaruro w’urugamba rwatangiye ku itariki 1 Ukwakira 1990 – ibintu bishengura izi nterahamwe za FDU-Inkingi cyane ko zatsinzwe ruhenu aho ubu zisigaranye amahitamo yo kuvuga gusa amanjwe ku mbuga nkoranyambaga; ibintu nabyo bitazigera bibahira. 

Biraro Ernest

Exit mobile version