Site icon MY250TV

FDU-Inkingi ikomeje kwishuka ko Tshisekedi azayikorera ibyayinaniye mu Rwanda!


Musabyimana Gaspard, umumotsi wa FDU-Inkingi, agatsiko k’abajenosideri bakihishe mu mahanga ndetse n’abandi bakigendera mu ngengabitekerezo ya jenoside, yumvikanye ateshaguzwa avuga ko ingabo za Congo (FARDC) zishobora “kurangiza akazi” interahamwe zananiwe gukora mu Rwanda.


Uyu muhezanguni yari ku muzindaro rutwitsi w’aka gatsiko aho mu mahomvu menshi yariho agoreka ijambo Perezida Kagame yagejeje kubari bitabiriye ibirori byo gusoza umwaka wa 2022 no kwinjira muri 2023.


Musabyimana yabyuririyeho avuga ko ngo ingingo nyamukuru y’ibyo birori kwari “uguhumuriza abanyarwanda kuko bafite ubwoba’’ kubera ko ngo “Congo ishobora gutera u Rwanda”, gusa ibi ni ibyifuzo by’uyu muhezanguni bidakwiye kugira uwo birangaza.


Ayo manjwe Musabyimana yayavuganaga akanyamuneza kuko azi ko ahubwo ubushotoranyi bwose Congo ikora ku Rwanda iba ifatanyije na FDLR, umutwe ugizwe n’interahamwe zagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi aho by’umwihariko ukorana bya hafi na FDU-Inkingi.


Nk’uko byagaragajwe na raporo zitandukanye zakozwe n’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye ubutegetsi bwa Felix Tshisekedi bufasha mu buryo bweruye Interahamwe zo muri FDLR binyuze mu kuziha ibikoresho n’ibindi.


Musabyimana na FDU-Inkingi muri rusange bakwiye kumenya ko umutekano w’u Rwanda urinzwe bityo ko yaba bo cyangwa ubutegetsi bwa Tshisekedi nta wabona aho amenera.


Umulisa Carol

Exit mobile version