Site icon MY250TV

Ibitekerezo bya Musabyimana wa FDU-Inkingi birwaye bwaki

Musabyimana Gaspard, umuhezanguni n’interahamwe kabombo akaba umumotsi wa FDU-Inkingi agatsiko gahuriza hamwe interahamwe n’abajenosideri bihishe hirya no hino i Burayi, yongeye kugaragaza ko atekereza macuri nyuma yo kwifata agahimba ibinyoma by’uko “mu Rwanda abantu bakomeje kuburirwa irengero”.

Uyu musaza usaziye ubusa ibyo binyoma bye yabitangarije ku muzindaro rutwitsi wa YouTube asanzwe akoresha avundereza uburozi bw’icengezamatwara y’interahamwe mu Banyarwanda – ibintu akora uburi munsi kubera ko nta kandi kazi agira uretse ako kuvuga ubusa gusa.

Ibinyoma byo kuvuga ko “abantu mu Rwanda bakizimira bakaburirwa irengero ndetse bakanicwa”, umuhezanguni Musabyimana yabihuje n’igikorwa ngarukamwaka cyiswe “Ingabire Day” avuga ko bakwiye kujya bibukwa kugirango batazazima.

“Ingabire Day” ni ikinamico interahamwe n’abambari bazo bakina bajijisha ko bazirikana “imfungwa za politike” dore ko buri munyabyaha wese ufunzwe mu Rwanda bamwita umunyapolitike, gusa ikiba kigambiriwe aba ari ukurushaho gutera ingabo mu bitugu FDLR na Ingabire Victoire.

Ubundi uyu muhezanguni Musabyimana azwiho gukwirakwiza ibihuha bidafite umutwe n’ikibuno mu rwego rwo kwanduza isura y’u Rwanda ndetse no kwangisha Abanyarwanda ubuyobozi bitoreye, nta gitangaje ku byo avuga byose kugeza ubu kuko biba bifite ikibyihishe inyuma.

Soma kandi: Musabyimana Gaspard wamunzwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside ni muntu ki?

Iyo Musabyimana avuga ko abantu bazimira cyangwa se bakicwa mu Rwanda, bihuzwa n’inyito ikaba imvugo ihoraho mu nterahamwe n’abahezanguni bakoresha bagira ngo berekane ko mu Rwanda byacitse.

Usibye kuba ibitekerezo bya Musabyimana birwaye bwaki, Abanyarwanda nibo bazi ko igihugu cyabo kibafite ku mutima kandi aribo bishyiriyeho ubuyobozi bubabereye ndetse bazi ko abantu nka Musabyimana ndetse n’izindi nterahamwe bagenzwa no kubangisha ubuyobozi bitoreye.

Ibyo kubunza amagambo ngo abantu baricwa ni igihuha kidafite epfo na ruguru ahubwo kigaragaza ko interahamwe byazicanze burundu, gusa izi nyangabirama zikwiye kumenya ko Abanyarwanda bahisemo kwiyubakira igihugu cyabo batitaye ku manjwe yazo.

Mukobwajana Linda

Exit mobile version