Site icon MY250TV

Agatsiko ka FDU Inkingi iyo kavuga u Rwanda kagirango niko karuzi konyine



Abambari b’ agatsiko ka FDU Inkingi kagizwe n’ abajenosideri birirwa babuyera amahanga yose kubera uruhare rwabo bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ntibajya batana no guharabika FPR- Inkotanyi yahagaritse iyo Jenoside. Kuri ubu, biciye mu biganiro byabo bidashira bihora ku muzindaro wabo rutwitsi, umwe mu bagize ako gatsiko kabo, Rwalinda Pierre Celestin ndetse uri no mu bavuga rikijyana, yumvikanye akuba na zero ibikorwa FPR-Inkotanyi imaze kugeze ku Banyarwanda.

Gusa ntiyarangirije aha. Uyu muhezanguni wa FDU Inkingi yarengejeho ko u Rwanda rwari rutekanye mbere y’ uko FPR Inkotanyi itangiza urugamba rwo kwibohora. Aha niho Abanyarwanda bahera bibaza niba ahari aba bahezanguni ba FDU Inkingi aribo bazi u Rwanda bonyine nkaho hatazwi itotozewa n’ iyicwa abatutsi baciyemo mbere y’ uko urugamba rwo kwibohora rurangira.

Kuva igihugu cyabona ikiswe ‘ubwigenge’ muri 1962, ubutegetsi uko bwagiye busimburana bwagiye burarangwa no kwica, kumenesha, gutoteza ndetse no guheza abo mu bwoko bw’ abatutsi. Umututsi ntiyari nk’undi munyarwanda wese kuko usibye kuba hari abari barahejejwe ishyanga babwirwa ko igihugu cyuzuye n’abari mu gihugu ntibari borohewe kuko utishwe yabuzwaga amahirwe atandukanye. Harimo ayo kwiga, kujya mu inzego za leta ndetse n’ izindi.

Ibi byaje gucika ubwo FPR Inkotanyi yari imaze kubohora igihugu. FPR-Inkotanyi yashoboye kugarura ubumwe ndetse no kubanisha Abanyarwanda. Kuva muri 1994 kugeza ubu nicyo gihe Abanyarwanda babashije kubaho nta ntambara cyangwa imvururu no kwicana bibayeho. Ubu umunyarwanda arishyira akizana mu gihugu cye nta bwoba bwo kumva ashobora kwicwa isaha n’isaha cyangwa se yavanwa mu bye.

Ikindi kuva umuryango wa FPR-Inkotanyi watangira kuyobora u Rwanda, waharaniye kubaka Ubumwe bw’Abanyarwanda, no guharanira amajyambere y’Abanyarwanda bose. Ibyo nibyo bigejeje u Rwanda aho rugeze nyuma yaho igihugu cyari cyarasenywe.

Abambari ba FDU-Inkingi kwihandagaza bakavuga ko FPR ntacyo yamariye Abanyarwanda barangiza bagashimagiza ubutegetsi bwa Habyarimana, ni ikinamico igamije gukomeza guharabika umuryango wa FPR Inkotanyi ukomeje gukorera ibifitiye umumaro u Rwanda n’Abanyarwanda.

Soma: https://my250tv.com/2022/12/27/uburyo-rpf-inkotanyi-yavanye-u-rwanda-ibuzimu-ikarushyira-ibuntu/

Aka gatsiko ka FDU Inkingi gakwiye kumenya ko Abanyarwanda barangije kubona icyo bamajije ubuyobozi igihe bwari mu biganza byabo. Ibindi birirwamo n’ibinyoma bitagira uwo bishitura.

Muvunyi Balthazar







Exit mobile version