Abambari ba FDU-Inkingi, agatsiko k’intagondwa z’interahamwe zatorokeye ubutabera bw’u Rwanda i Burayi nyuma yo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, batangije icengezamatwara ryo kubeshya ababakurikira buhumyi ko Inama y’Igihugu y’Umushyikirano igamije “gukinga ibikarito mu maso Abanyarwanda.’’
Ni icengezamatwara aba bahezanguni b’abagome batangije nyuma yo kubona ko Abanyarwandaa mu ngeri zinyuranye bishimiye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano cyane ko ibafasha gusasa inzobe barebera hamwe ibyagezweho, bagasuzuma uruhare rwa buri wese ndetse bagafatira hamwe ingamba zihamye z’iterambere.
Iri cengezamatwara riri kugirwamo uruhare na Musabyimana Gaspard, umumotsi wa FDU-Inkingi, umaze imyaka myinshi yihishahisha mu Bubiligi aho adashobora gukandagira mu rwamubyaye.
Uyu muhezanguni wabuze epfo na ruguru agahitamo kwirirwa aharabika u Rwanda, yasizoye mu kujora Umushyikirano ku mbuga nkoranyambaga aho mu isoni nke yumvikanye avuga ko atemera ko ubu Abanyarwanda bafite ikizere cyo kubaho kigera ku myaka 69.
Utabizi yicwa no kutabimenya, uyu muhezanguni aheruka mu Rwanda mu myaka isaga 30 aho Leta y’igitugu ya Habyarimana yicaga igakiza mu gihe abari bayigize bihariraga ubutunzi bw’igihugu; ibintu byatumaga Abanyarwanda baba mu buzima bw’amaburakindi aho ikizere cyo kubaho cyari munsi y’imyaka 47.
Uyu musaza w’umusazi rero mu bwenge bucye asigaranye kwiyumvisha uko imibereho y’Abanyarwanda yatejwe imbere byamubanye ingorabahizi.
Interahamwe za FDU-Inkingi zihora zirwanya gahunda za leta ariko buri gihe baraseba kuko ibyifuzo byabo n’imigambi mibisha bitajya bikoma mu nkokora gahunda nziza Leta iba ifitiye abaturage.
FDU-Inkingi n’abambari bayo bakwiye kumenya ko gushakira amaramuko mu guharabika u Rwanda bitazabahira ndetse bidateze gutuma igihugu gihagarika umuvuduko w’iterambere gifite.
Umulisa Carol
Interahamwe za FDU-Inkingi mu kugoreka igisobanuro cy’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, gusa ntibizazihira!

