Site icon MY250TV

#Umushyikirano2023 watumye interahamwe n’ibigarasha bacika ururondogoro!

Abanzi b’u Rwanda barangajwe imbere n’ibigarasha ndetse n’interahamwe zatorokeye ubutabera hirya no hino ku Isi bacitse ururondogoro kubera Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaye ku matariki ya 27 na 28 Gashyantare 2023.

Iyi nama ngarukamwaka ihuriza hamwe Abanyarwanda mu byiciro byose aho by’umwihariko basasa inzobe barebera hamwe ibyagezweho, bagasuzuma uruhare rwa buri wese ndetse bagafatira hamwe ingamba zihamye z’iterambere.

Ibi ariko interahamwe n’ibigarasha babyirengagije maze biha kujora umushyikirano no kwegeka ku Mukuru w’Igihugu ibirego bidafite umutwe n’ikibuno bishingiye kuri iyi nama; ibintu ariko bidakwiye kugira uwo bitera umwanya cyane ko izi nyangabirama zisanzwe zimenyereweho kuririra ku kintu cyose zibonye zigamije kwivana mu isoni.

Imwe mu mpamvu interahamwe n’ibigarasha bashyira imbaraga mu kurwanya Umushyikirano n’izindi gahunda za Leta zigamije gufasha igihugu kwishakamo ibisubizo ni uko nta cyiza bifuriza Abanyarwanda; iyi akaba ari yo mpamvu buri munyarwanda akwiye kwamagana izi nyangabirama yivuye inyuma.

Kwirirwa birata ko bifuza “guhindura ibitagenda mu Rwanda” ni iturufu ibigarasha n’interahamwe bakoresha, nyamara bakarenga bakishyira hamwe mu dutsiko tw’imitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Aba banzi b’u Rwanda bakwiye kumenya ko barushywa n’ubusa, amagambo yabo ku mbuga nkoranyambaga nta kintu yahindura, baragosorera mu rucaca.

Ellen Kampire

Exit mobile version