Kuva kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Gashyantare 2026 muri Kigali Convention Center mu hari kubera Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ku nshuro yayo ya 20, iyi nama ni umwe mu misemburo y’iterambere ry’u Rwanda.
Iyi nama izamara iminsi ibiri yatangijwe ku mugaragaro na Perezida Kagame, yotabirwa n’Abanyarwanda mu ngeri zinyuranye baturutse imbere mu gihugu no hanze yacyo.
Ni inama yihariye dore ko mu gihe cyose imaze iterana yafatiwemo ibyemezo bidahubukiwe, maze mu ishyirwa mu bikorwa ryabyo bikagera ku ntego.
Ubundi umushyikirano ni urubuga ruhuza Abanyarwanda baba mu gihugu n’abo hanze aho baganirira ku iterambere ry’igihugu muri rusange n’intego cyihaye mu gihe runaka ndetse abayobozi bakabazwa inshingano z’ibyo bakora.
Iyi nama kandi isasirwamo inzobe Abanyarwanda bakarebera hamwe ibyagezweho, bagasuzuma uruhare rwa buri wese ndetse bagafatira hamwe ingamba zihamye z’iterambere bifuza.
Inama y’igihugu y’Umushyikirano kuva yatangira yagejeje u Rwanda kuri byinshi byubakiye ku guhuza abayobozi n’abaturage kugira ngo bungurane ibitekerezo ku iterambere n’imibereho y’igihugu.
Umushyikirano wabaye intwaro nkuru yafashije Abanyarwanda kurenga amacakubiri no kubaka ubumwe binyuze mu biganiro byaziye igihe, wagiye ufatirwamo imyanzuro ijyanye n’iterambere binyuze mu kwiha intego zifatika.
Umushyikirano watumye kandi abayobozi babazwa inshingano ngo ibibazo by’abaturage bikemuke, wateje imbere ubukungu n’ikoranabuhanga bitewe n’imyanzuro yabaga yawufatiwemo, hagiye hafatirwamo kandi ibyemezo byahinduye imibereho myiza y’Abanyarwanda ndetse n’ibindi byinshi.
Ibi ariko interahamwe n’ibigarasha bahora babyirengagiza bagashaka kuwurwanya bitewe n’uko batifuza ko hari gahunda n’imwe yaba igamije guteza imbere Abanyarwanda.
Kuri iyi nshuro noneho kubera amatiku n’urwango bituma bacanganyikirwa bifashe iyi nama bayitiranya n’ihuriro rya Unity Club intwararumuri nayo iba buri mwaka, ikintu cyatumwe bahabwa urw’amenyo bakitwa injiji kabutindi zivanga amasaka n’amasakramentu.
Aba banzi b’u Rwanda bakwiye kumenya ko bata inyuma ya Huye, Abanyarwanda barakataje mu kubaka igihugu cyabo rero izi nyangabirama zishatse zacisha macye!
Mukobwajana Linda

