Interahamwe zatorokeye ubutabera hirya no hino ku migabane itandukanye zongeye kuzura ikinyoma cy’uko ngo mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri mu gihe nyamara Jenoside idashidikanywaho yabayeho ari iyakorewe Abatutsi mu 1994.
Izi nterahamwe kuri iki Cyumweru tariki ya 29 Mutarama 2023, zihurije ku muyoboro wazo rutwitsi wa YouTube usanzwe ubarizwa mu kwaha kw’agatsiko ka FDU-Inkingi maze zikoresha igitabo kidahite epfo na ruguru umwe muri zo, Claude Gatebuke, yaterateranyije agamije kuyobya uburari ku ruhare rw’izi nyangabirama muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni ikiganiro cyagaragayemo umumotsi wa FDU-Inkingi Gaspard Musabyimana, Gatebuke, Urujeni Genty na Matata Joseph umutekamutwe akaba n’umuhezanguni usanzwe umenyerewe ku kubonera amaronko mu kugoreka amateka y’u Rwanda.
By’umwihariko, muri icyo kiganiro uyu Matata yumvikana mu mvugo igamije kugumura Abanyarwanda abangisha gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ aho we ayita amazina nyandagazi mu rwego rwo kuyitesha agaciro kandi yarashyizweho mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda kwiyumva nk’umuntu umwe; ibintu bashima bashimangira ko iyi gahunda ikomeje kwera imbuto zigaragarira buri wese.
Ubu ubukangurambaga bwa Gatebuke na bagenzi be nta kindi bwari bugamije uretse gutagatifuza abajenosideri babana aho bose bahunze ubutabera bw’u Rwanda kubera uruhare bagize muri Jenoside basize bakoreye abatutsi mu 1994.
Gushakira imbaraga mu gukwirakwiza uburozi bw’iki gitabo bigamije gucuruza ikinyoma nibwo buryo abanditse icyo gitabo bafatanije n’umuterankunga wabo Judi Rever bari gukoresha bakwirakwiza urwango bafitiye ubuyobozi bwiza bwahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ellen Kampire

