Site icon MY250TV

FDU-Inkingi irakataje mu kubiba amacakubiri mu Banyarwanda, gusa iriguta inyumaya Huye

FDU-Inkingi irakataje mu kubiba amacakubiri mu Banyarwanda, gusa iriguta inyumaya Huye

Intagondwa z’interahamwe zo mu gatsiko ka FDU-Inkingi zasizoye ku mbuga nkoranyambaga aho zongeye kugarura mu Banyarwanda amacakaburi ashingiye ku moko – ibintu Abanyarwanda nyamara biyemeje kurenga maze bagashyira imbere Ubunyarwanda.

Ni nyuma y’uko Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE)iherutse gusohora itangazo rivuga ku kwakira ibaruwa zisaba ugufashwa kw’abanyeshuri batishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri gahunda y’uburezi mu mwaka w’amashuri 2024/2025.

Muri iryo tangazo riri hejuru aha muri iyi nkuru, MINUBUMWE igaragaza ko kimwe mu byangombwa umunyeshuri usaba gufashwa kwishyurirwa ishuri agomba kuba afite ari numero imuranga izwi nka PIN; aha ni ho ziriya nterahamwe ziticuza uruhare zagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi zihera zishinja Leta y’u Rwanda amacakubiri – ibintu nyamara bidafite aho bihuriye.

Amanjwe ya FDU-Inkingi akwirakwizwa by’umwihariko n’umumotsi wayo Gapard Musabyimana, gusa ibyo bavuga byose babiterwa n’ipfunwe ry’ibyaha bya Jenoside bakoreye u Rwanda bigatuma batorongerera mu mahanga aho babayeho nta gihugu bagira.

Mu kuvuga ubusa kuri gahunda nk’iyi igamije ineza y’abanyarwanda, uyu mumotsi wa FDU-Inkingi yigiza nkana iyo avuga ko ari ivanguramoko nyamara agatsiko kabo ari ko gahora kivuruguta mu isayo y’amacakubiri n’ivanguramoko.

Abanyarwanda bose, yewe n’uwavutse nyuma ya Jenoside ubu azi neza akamaro ko kunga ubumwe ndetse azi n’amateka mabi yabusenye bikaba aribyo byaviriyemo u Rwanda kugwirirwa na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Musabyimana n’izindi nterahamwe za FDU-Inkingi bararushywa n’ubusa kuko nta cyo bateze guhindura kubumwe bw’Abanyarwanda, bakwiye kumenya kandi ko kubiba amacakubiri ari icyaha gihanwa n’amategeko – mu gihe gikwiye bazabiryozwa.

Ndayambaje Marc

Exit mobile version