Musabyimana Gaspard, umumotsi w’agatsiko k’intagondwa z’interahamwe zibumbiye kiswe “FDU-Inkingi”, yongeye kuba iciro ry’imigani ku mbuga nkoranyambaga.
Ni nyuma y’uko yifashe akarebera abayobozi b’ u Rwanda mu ndorerwamo y’amoko aho mu mvugo z’amacakubiri yumvikanye abashyira mu byiciro avuga ngo aba “ni abatutsi baturutse i Burundi” abandi ngo ni “abahutu bazicwa vuba aha.”
Mu migambi mibisha y’uyu mutwe wa FDU-Inkingi, ntibifuza kubona u Rwanda rutera imbere cyangwa Abanyarwanda babanye mu mahoro kuko ubujiji bw’amacakubiri bitagihawe intebe.
Izi nyangabirama zisazanye uburozi bw’icengezamatwara rya PARMEHUTU, bakuze abategetsi baho bica bagakiza ndetse irondamoko ryarimirijwe imbere, bashegeshwa cyane no kubona Abanyarwanda batahirije umugozi umwe bubaka igihugu cyabo.
FDU-Inkingi inzira zose zo gutanya Abanyarwanda zarayihombeye bituma iyoboka inzira yo guca ibikuba no gukwirakwiza ibihuha bagamije kwambika icyasha u Rwanda, ariko mu bwenge bwabo bucye birengagije ko Abanyarwanda babirenze ndetse batanabafitiye umwanya.
Leta yu ubumwe bw’Abanyarwanda yagize neza gutsinda inyangabirama nk’izi ndetse ikimakaza ubumwe mu Banyarwanda, nta munyarwanda uzigera ashukwa nazo.
Umulisa Carol

