Abanyarwanda mu ngeri zinyuranye baguye mu kantu nyuma yo kubona uwitwa Musabyimana Gaspard, umumotsi w’agatsiko ka FDU-Inkingi, ari guhatira umutumirwa we mu kiganiro cyo kuri YouTube kuvuga ubwoko bwe.
Byari mu kiganiro uyu Musabyimana aherutse kugirana n’uwitwa Musabe Berthlide, Umunyarwandakazi ugiye kumara imyaka ine aba mu Bubiligi nyuma yo kuva mu Rwanda aho ngo yakoraga imirimo y’ubushabitsi mu Mujyi wa Kigali.
Ni ikiganiro umuhezanguni Musabyimana yakozemo ibishoboka byose ngo umutumirwa we amubwire ko ibintu byacitse mu Rwanda kugeza ubwo amwinjiza mu ngingo y’amoko; ibintu bigaragarira buri wese ko uriya mutumirwa atashakaga kuvugaho cyane ko yavuye mu Rwanda yaracengewe na gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’.
Ubusanzwe FDU-Inkingi Musabyimana avugira kuri YouTube igizwe n’interahamwe kabombo zihishe hirya no hino ku mugabane w’u Burayi nyuma yo gutoroka ubutabera bw’u Rwanda kubera uruhare zagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uko Musabyimana yitwaye muri kiriya kiganiro bishimangira ko FDU-Inkingi ishyize imbere ingengabitekerezo ya Jenoside, amacakubiri no kuvangura abanyarwanda – ibintu ariko bitazayihira cyane ko Abanyarwanda bakomeye ku bumwe bwabo nk’uko babishimangira bo ubwabo ndetse bikanemezwa n’ubushakashatsi bunyuranye.
Ellen Kampire

