Imburamukoro zo mu gatsiko ka FDU-Inkingi zikomeje kwiha amenyo y’abasetsi aho zigira impuguke mu bibera mu Burasirazuba bwa Congo – ibintu zikora zigamije kweza uruhare rw’umutwe w’iterabwoba wa FDLR mu bibazo byayogoye icyo gihugu.
Mu nama y’umushyikirano yateranye ku nshuro ya 19 ku matariki ya 23 na 24 Mutarama 2024, Perezida Kagame yagarutse ku bibazo by’umutekano mucye biri mu karere agaragaza ko u Rwanda nta ruhare na rumwe rufite mu bibera muri Congo.
Perezida Kagame yashimangiye ko umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe n’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ariwo ntandaro y’ibibera muri Congo kuko kuva wahungira ubutabera muri icyo gihugu wahawe ikaze ndetse uhabwa by’umwihariko rugari muri politike y’icyo gihugu.
Ibi byatumye Abatutsi bo muri Congo bahura n’akaga gakomeye kuko kuva uwo mutwe wagera muri icyo gihugu batasibye kwicwa urw’agashinyaguro kuko wakomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside bagamije “kurimbura umututsi ku Isi”.
Ibi babigezeho kuko ubutegetsi bwa Congo bubaha ubufasha bwose ndetse usibye kuba barashyizwe mu ngabo z’icyo gihugu (FARDC) banahawe uduce tumwe bayobora ndetse akaba ari nabo basoresha muri utwo duce.
Ibi nibyo byatumye Abanyekongo barenga ibihumbi 100 bahungira mu Rwanda mu myaka irenga 20. U Rwanda rwakomeje kubera Congo umusamariya mwiza rwakira Abanyekongo uko bashoboye ndetse banahabwa iby’ingenzi.
Imburamukoro za FDU-Inkingi ariko zihora zishaka gupfobya ibikorwa bibisha bya FDLR bakomeje gukwirakwiza amahomvu adafite epfo na ruguru bavuga ko “Kagame ariwe kibazo kiri muri Congo ari na we utuma Abanye-Congo bakomeza guhunga.’’
Aya matakaragasi ariko agamije guhishira uruhare rwa FDLR mu bibazo biri mu Akarere muri rusange ndetse n’umugambi wayo mubisha wo guhungabanya ubusugire w’u Rwanda.
Ibi bishangirwa n’uko ubutegetsi bwa Congo bwagiye bwUmvikana kenshi buvuga ko buzafasha uyu mutwe ibishoboka byose ugahirika ubuyobozi bw’u Rwanda. Ibyo guhirika ubuyobozi bw’u Rwanda ariko ni inzozi batazigera babona zibaye impamo.
Muvunyi Balthazar

