Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda, Paul Kagame, ubwo yakiraga indahiro za Minisitiri w’ Intebe, Dr Ngirente Edouard n’ Abadepite 80 kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Kanama 2024,yagarutse ku kuba imyaka ishize ari 30 ariko nta bushake buhari bwo kurandura ikibazo cy’ umutekano muke cyo mu Burasirazuba bwa Congo.
Perezida Kagame yagize ati: “Imyaka ibaye ingahe hari izi nterahamwe za FDLR…uwo zitahekuye ni nde hano?”
Perezida Kagame yashimangiye ko kuba ikibazo cya FDLR kikiriho, abitwa ko bakemura ikibazo cy’ umutekamo muke mu karere babeshya Abanyarwanda. Ndetse ko ahubwo bashaka ko icyo kibazo kigumaho kugirango kibafashe kugera ku zindi nyungu zabo bwite.
Perezida Kagame kandi yagaye abakirengagiza ubufasha leta ya Congo iha umutwe w’iterabwoba wa FDLR. Aho yagaragaje ko iyi leta itahwemye kugambirira gukuraho ubuyobozi bw’ u Rwanda, iha intwaro ikanatoza abarwanyi ba FDLR.
U Rwanda rwabaye ubuhungiro bw’ abatoterezwa muri Congo.
Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda rucumbikiye abagera ku 130,000 b’Abanye-Congo bahunze itotezwa bakorerwa mu gihugu cyabo. Aho imibare yabo igenda yiyongera kuko buri cyumweru bambuka imipaka bahunga.
Perezida Kagame kandi yibajije igitera ubutegetsi bwa Congo kwimpa abanyagihugu uburenganzira bwo kuba mu gihugu cyabo, anagaya amahanga agikemura bya nyirarureshwa. Aho aya mahanga aha ubuhungiro abatarenga 10 mu bihumbi ijana birenga biri mu Rwanda.
Ni mu gihe Perezida Tshisekedi we ubwo aheruka kuganira n’ itangazamakuru aho yari arwariye mu Bubiligi yagaragaje ko atazigera aganira na M23 nyamara ahora ashishikarizwa gukemura ikibazo cya M23 akoresheje ibiganiro.
Mutijima Vincent

