Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yongeye kugaragaza ko adashaka amahoro nyuma yo guhamagarira abaturage be “kurwanya u Rwanda” kubera ko ngo “rwabateye.”
Ibyo Tshisekedi yabivuze mu ijoro ryakeye ubwo yagezaga ijambo ku banye-Congo aho imvugo ze zahishuye ko nta bushake na buke afite bwo kubahiriza amasezerano y’amahoro yasinyiwe i Luanda muri Angola n’i Nairobi muri Kenya.
Muri iryo jambo uyu mugabo yumvikanye avuga ko ntako atagize ngo akoreshe inzira za dipolomasi mu gukemura ibibazo by’umutekano muke byabaye karande mu burasirazuba bwa Congo.
Ni imvugo ariko yatumye benshi bamuha urw’amenyo cyane ko yari amaze iminsi azenguruha Isi yose aho yabunzaga ibirego bidafite epfo na ruguru ko ngo “u Rwanda ni rwo ruteza umutekano muke” igihugu cye.
Iri jambo rya Tshisekedi rije mu gihe Perezida Kagame adasiba kugaragaza ko u Rwanda rushyigikiye inzira y’amahoro by’umwihariko ibiteganywa n’amasezerano y’amahoro yasinywe mu rwego rwo gusubiza ibintu mu buryo mu burasirazauba bwa Congo.
Ijambo rya Tshisekedi rihembera intambara n’urwango ku Banyarwanda rigaragaza umuvuno uyu mutegetsi yahisemo wo kwegeka k’u Rwanda igisebo cye cyo kunanirwa kuzana amahoro muri Congo.
Ibyo ni ibintu uyu mutegetsi yadukanye mu gihe manda ye ya mbere irimo irarangira, kugirango yigarurire imitima y’abanye-Congo mu gihe bitegura amatora, iyi kandi ikaba ari iturufu isanzwe imenyerewe ku banyepolitiki b’icyo gihugu.
Imbaraga zikoreshwa n’abategetsi ba Congo begeka ibibazo by’icyo gihugu k’u Rwanda zikwiye gushyirwa mu kwita ku bibazo bya Congo n’uko byakemurwa cyane ko nta na rimwe u Rwanda rwigeze rwifuriza inabi ikindi gihugu.
Mutijima Vincent

