Umumotsi w’umutwe w’iterabwoba wa RNC, Charles Kambanda, akomeje guhabwa inkwenene ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kwihandagaza akavuga ko abona u Rwanda ruzaganira n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.
Ibi Kambanda uzwiho gusambanya abana b’abakobwa yigisha muri kaminuza ubundi akabaha amanota, yabivugiye mu kiganiro kidafite umutwe n’ikibuno aherutse guha umuzindaro rutwitsi wa RNC aho yari kumwe na Serge Ndayizeye ukoresha uwo muzindaro.
Mu busesenguzi bififitse uyu musambanyi yumvikana yikomanga mu gatuza ashimangira uburyo anezezwa n’ubushotoranyi bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo aho ihora igambiriye gushoza intambara k’u Rwanda.
Mu byo Kambanda yishimira harimo kuba Congo iherutse kuvogera ikirere cy’ u Rwanda hakoreshejejwe indege y’ intambara yo mu bwoko bwa Sukhoi-25; ubushotoranyi Guverinoma y’ u Rwanda yanenze ikanabitangariza Leta ya Congo.
Mu mvugo yuje ibyifuzo bidashoboka, Kambanda yumvikanye arya indimi avuga uburyo ngo ugushyamirana kwa Congo n’umutwe w’abarwanyi ba M23 “kuzasiga u Rwanda rwemeye gushyikirana na FDLR.”
Iyi mvugo y’umuhezanguni Kambanda yatumye Abanyarwanda mu ngeri zinyuranye banzura ko ashobora kuba afite ibibazo byo mu mutwe aho abenshi bamusabiye ubufasha bw’ibanze.
Abavuga ko Kambanda afite ikibazo cyo mu mutwe babihuza no kuba Leta y’u Rwanda yarasobanuye neza ko nta na rimwe izigera ijya ku meza y’ibiganiro na FDLR; umutwe ugizwe ahanini n’interahamwe zagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse na Leta zunze ubumwe za Amerika zikaba zarawushyize ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba.
Ibyifuzo by’umuhezanguni Kambanda bisa nk’ibya wa muntu wabaga mu gice cy’ingunguru warose arya yakanguka agasanga ari ay’inzozi!
Mutijima Vincent

