Abanyarwanda mu ngeri zinyuranye bakomeje gutungurwa n’imyitwarire ya Bicahaga Abdallah, umuhezanguni ukoresha urubuga nkoranyambaga rwa YouTube akwiza ivangura n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ibi Bicahaga w’imyaka 58 ari kubikora mu gihe aherutse guhamagazwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha aho yivugira ko umugenzacyaha yamweretse ko mu magambo avuga mu biganiro bitandukanye akorera kuri YouTube harimo agize ibyaha bihanwa n’amategeko.
Gusa igitangaje ni uko nyuma yo kwitaba RIB, uyu muhezanguni nta kimenyetso na kimwe agaragaza cyo kuba yicuza ibyaha yeretswe aho ahubwo akomeje kubyivurugutamo yitwaje ko ngo aharanira “kumenyekanisha amateka nyakuri y’u Rwanda”.
Nk’urugero, Bicahaga nyuma yo kuva muri RIB amaze gukora ibiganiro bitanu ku muzindaro we wa YouTube by’umwihariko muri buri kiganiro yumvikana asubiramo imvugo yisobanuyeho imbere y’umugenzacyaha aho aba aharanira kumvikanisha ko ari mu kuri.
Zimwe muri izo mvugo harimo ko gahunda ya Ndi Umunyarwanda ari “amayeri FPR-Inkotanyi” ikoresha ngo igaragaze ko “nta moko ari mu Rwanda igamije guteza imbere Abatutsi gusa”, icengezamatwara rishimangira ko uyu Bicahaga ari nka ka kabaye icwende katajya gacya.
Mu gihe gikwiriye Bicahaga azisanga imbere y’ubutabera kuko ingengabitekerezo ya Jenoside yanywanye nayo ari icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda.
Mukobwajana Linda

