Site icon MY250TV

RIB yongeye guhamagaza umuhezanguni Bicahaga!

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku wa 31 Mutarama 2023 rwahamagaje Umuhezanguni Bicahaga Abdallah, bikaba biteganyijwe ko ari bwitabe kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Gashyantare ku kicaro gikuru cyarwo giherereye ku Kimihurura.

Ni mu gihe kandi Bicahaga atari ubwa mbere ahamagajwe n’uru rwego kuko ku wa 8 Ugushyingo 2022, nabwo yarahamagajwe maze nyuma atangaza ko yabajijwe ku biganiro bigongana n’amategeko akorera kuri YouTube, ariko yerura ko adateze guhinduka na gato.

Kuba ibigarasha n’interahamwe bari kuzamukira kuri iri hamagazwa rya Bicahaga mu guharabika u Rwanda bikomeza kwerekana ko ari igikoresha cy’abahora biyita ko barwanya ubuyobozi bw’u Rwanda.

Ni mu gihe kandi mu Ugushyingo ubwo Bicahaga yahamagazwaga, hagaragaye inyandiko ye yishinganisha kuri Jean Paul Ntagara ufatwa nka “Minisitiri w’Intebe” muri iriya “Guverinoma” ya Nahimana.

Bicahaga ubusanzwe akora ibiganiro bihembera ingengabitekerezo ya Jenoside, aho adatinya gukoresha amagambo yuzuyemo amacakubiri no gutagatifuza abajenosideri.

Nk’urugero, aherutse kumvikana ashimagiza ubutegetsi bw’umunyagitugu Habyarimana bwateguye bunashyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi aho yavugaga ko “butaranzwe n’irondabwoko.

”Si ibyo gusa kandi Bicahaga aherutse no gushinyagurira abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu kiganiro n’uwitwa Eric Uwimbazi avuga ko abakoze Jenoside “bakwiye kuba batagifungwa” kuko ari “amahano”.

Uku guhamagazwa na RIB kwa Bicahaga bikwiye kumwibutsa ndetse bikibutsa abakorana nawe ko bose batari hejuru y’amategeko.

Ellen Kampire

Exit mobile version