Site icon MY250TV

Musana Jean Luc yongeye gushimangira ko ari nyiramubande y’ibitekerezo by’uburozi bya Ingabire Victoire

Uko iminsi yicuma ni nako Musana Jean Luc, umuhungu wigize igihazi ku mbuga nkoranyambaga, arushaho gushimangira ko ibyo avuga byose bitamuturukamo ahubwo yahindutse umuyoboro unyuzwamo icengezamatwara ry’umuhezanguni Ingabire Victoire Umuhoza.

Nk’urugero, iyi nsoresore iherutse gushyira ku mbuga nkoranyambaga ifoto imugaragaza ari mu rugo kwa Ingabire aho yari yahuriye na Bicahaga Abdallah, umusaza nawe umenyerewe mu biganiro bicamo ibice Abanyarwanda bitambuka kuri YouTube.

Musana kimwe na Bicahaga bari baje kwa Ingabire kwakira amabwiriza mashya y’uko barushaho gutagatifuza nyirabuja; ibintu bishimangirwa n’ibiganiro Musana akomeje gutanga kuri YouTube nyuma yo guhura na Ingabire wiyita “umunyapolitike” n’andi mazina akinga mu maso y’abatazi ubuhezanguni bwe.

Mu kiganiro uyu Musana yatambukije ku muzindaro we wa YouTube nyuma y’umunsi umwe avuye kozwa mu bwonko kwa nyirabuja, uyu muhungu usanzwe ufite ubwenge bugerwa ku mashyi yumvikana asubiramo ijambo ku rindi menshi mu magambo asanzwe akoreshwa na Ingabire mu biganiro n’inyandiko anyuza mu bitangazamakuru.

Mu isoni nke, hari aho Musana yumvikana avuga ko “Perezida Kagame yanze guha Ingabire”, imvugo ubusanzwe ikoreshwa na Ingabire aho aba yiriza amarira yingona ko kuva Umukuru w’Igihugu yamuha imbabazi agafungurwa mu mwaka wa 2018 “yangiwe gusohoka mu gihugu”.

Ni mu gihe nyamara uyu mugore kimwe na kadahumeka Musana birengagiza ko uyu Ingabire atarabona ubwigenge bwuzuye hashingiwe ku biteganywa n’ingingo ya 250 y’itegeko No. 30/2013 ryo ku wa 24/5/2013 rigena imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha.

Iyi nsoresore kandi mu gukomeza kuvugira nyirabuja Ingabire kuko ariwe uyitunze, muri kiriya kiganiro yavuze Ingabire nyuma yo gusaba imbabazi agafungurwa muri gereza “ntarongera gusubira mu makosa yari yakoze”, iyi akaba ari imvugo igamije kuyobya uburari nk’uko bihurizwaho n’abasesenguzi mu ngeri zinyuranye.

Ni mu gihe nyamara hari ibimenyetso byinshi byivugira bishimangira ko Ingabire atigeze ahinduko aho ahubwo ameze nka ka kabaye icwende kadajya gacya cyane ko ahora asubiramo amagambo ahembera ingengabitekerezo ya Jenoside ari nako acamo ibice Abanyarwanda.

Nk’urugero, uyu Ingabire ntiyigeze aca ukubiri no kohereza bamwe mu bayoboke be mu muri mu mitwe y’iterabwoba yiyita ko irwanya u Rwanda abereye umwambari w’imena, yarangiza akavuga ko “bashimuswe na leta”, gukora ibiganiro n’inkuru zuzuyemo amacakubiri n’ibindi byinshi bigamije kugirira nabi abanyarwanda, ibi byose Ingabire abikorera kukarubanda.

Imikorere ya Ingabire n’abo akoresha mu bikorwa bye byo kwangisha Abanyarwanda ubuyobozi buriho ndetse no kubagumura bizwi na buri wese cyane ko babikorera ku mbuga nkoranyambaga.

Ubundi butumwa Musana Jean Luc yavanye kwa Ingabire ni aho yavuze ko ngo Ingabire Victoire yaje mu Rwanda ahagarariye FDLR ngo bityo “Perezida Kagame amwemereye bakaganira yamufasha kumuhuza na FDLR” ngo icyo kibazo kigakemuka,

Ibyo ariko Musana avuga ni ukwikirigita agaseka cyane ko Leta y’u Rwanda yabisobanuye neza inshuro nyinsho ko nta biganiro bizigera biyihuza n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR cyane ko abarwanyi bawo bashaka gutahuka mu Rwanda babikora mu ituze aho bakirwa ndetse bakanafashwa gusubira mu buzima busanzwe.

Musana akwiye kumenya ko Ingabire Victoire ntacyiza amwifuriza kitari ukumuroha mu manga nk’uko yagiye abigenza ku rundi rubyiruko rwamukurikiye buhumyi.  

Mugenzi Félix

Exit mobile version