Site icon MY250TV

Imvugo niyo ngiro: Ibikomeje kuranga Manda ya Perezida Paul Kagame

Muri manda ya gatatu Nyakubahwa Perezida Paul Kagame amaze ayobora u Rwanda, igihugu kimaze gutera imbere mu nkingi zitandukanye za guverinoma, imiyoborere myiza,ubukungu,imibereho myiza y’abaturage n’ibindi. Ibyagezweho ni byinshi, buri wese afite icyo yavuga ku iterambere u Rwanda rumaze kugeraho ahereye ku byo abona hirya no hino mu midugudu.

Imyaka itanu irashize ibikorwa byivugira birimbanyije mu ngeri zose impinduka ziboneshwa amaso.

ibyo Perezida Kagame amaze kugeza ku baturage birivugira, nk’urugero, ubwo Kagame yiyamamarizaga kuyobora u Rwanda mu 2017, ingengo y’imari yari miliyari 2.094,9 Frw, ariko ubu nyuma y’imyaka 5 imaze kwikuba inshuro zirenga ebyiri aho igeze kuri miliyari 4.658,4 Frw. Ibi byatewe no kongera ingano y’ingengo y’imari iva imbere mu gihugu kuko nko muri 1995 inkunga z’amahanga zari hejuru ya 90% by’ingengo y’imari yose, magingo aya ubu ziri munsi ya 20% ndetse intego ni ukuzigeza kuri 0%.

Perezida Kagame ubwo yiyamamazaga muri 2017, umunyarwanda yinjizaga amadolari 774 $ ariko ubu ageze kuri 840$ ku mwaka, ibi nabyo bigaragaza intambwe ishimishije umunyarwanda amaze gutera.

Manda ya Perezida Paul Kagame ibura igihe gito ngo irangire gusa ikomeje kurangwa n’uko imvugo ariyo ngiro nk’uko yagiye abisezeranya abanyarwanda
Urundi rugero rufatika ni, umutekano w’u Rwanda ndetse n’abanyarwanda wo wabaye nk’umuco aho umunyarwanda yishyira akizana amanywa n’ijoro, ibi kandi binagaragazwa n’inshuro nke imitwe y’aba jenosideri n‘interahamwe bagerageje guhungabanyiriza umutekano, bitigeze bibahira kuko imbibe z’u Rwanda zirinzwe.


Magingo aya ibihugu byinshi byanatangiye gusaba u Rwanda ubufasha mu kubicungira umutekano no kugarura amahoro.

Mu nkingi y’imiyoborere myiza, Kongera ibitaro no kuvugurura ibisanzwe mu kubyongerera ubushobozi, ni kimwe mu byo Perezida Kagame yajeje abaturage muri iyi manda ye nshya. Ni ibintu byakozwe mu bice byose by’igihugu, kuko ubu ugeze muri buri ntara usangamo ibitaro byo ku rwego rwo hejuru, byunganirwa n’ibitaro by’uturere.

Kuva 2017, u Rwanda rwakomeje kwimakaza umubano mwiza n’ibihugu by’amahanga aho ndetse nIbihugu bitari bifite umubano mwiza n’u Rwanda naho hakubiswe umwotso, hasigaye Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo hajemo kidobya mu minsi yashize ariko naho u Rwanda rukaba rutarahwemye gutanga umusanzu warwo m’ugushakira hamwe umuti w’ikibazo., ni nk’aho muri 2017 u Rwanda rwari rufite Ambasade 37, ubu zimaze kurenga 40.

Mu mihigo ya Perezida Kagame kandi, harimo no gushimangira ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi abantu bibazaga ukuntu abanyarwanda bagiye kubana, ibi byagiye bigerwaho kuko nko Muri 2017, imibare ya Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge yagaragazaga ko ubwiyunge mu Banyarwanda buri kuri 92,5%, mu 2020 bwari bugeze kuri 94,7%.

Muri iyi myaka itanu ishize, nibwo mu Rwanda hatangiye guteranyirizwa imodoka za Volkswagen, hatangira ibikorwa byo gukora inkingo za COVID-19 ndetse na telefoni. Muri Kamena uyu mwa, u Rwanda rwakiriye inama ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza ndetse ubu u Rwanda nirwo ruyoboye uyu muryango wa Commonwealth, ndetse na Francophonie.

Manda ya Perezida Paul Kagame, ikomeje kurangwa n’imvugo ndetse n’ingiro, ibi bikaba binatanga ikizere ko n’ibikorwa bitaragera ku kigero cyo hejuru nabyo bizakubitwa umwotso bigakorwa kandi vuba.

Umulisa Carol

Exit mobile version