Site icon MY250TV

‘Ingirwa guverinoma’ mu marembera: Jean Paul Ntagara yashwanye na Nahimana Thomas

Igisambo ruharwa Jean Paul Ntagara aherutse gutangariza abamukurikira buhumyi ko ngo atakiri “Minisitiri w’intebe” w’ingirwa guverinoma y’umutekamutwe Nahimana Thomas.

Mu kiganiro aherutse gukorera ku muzindaro we wa Youtube Jean Paul Ntagara usanzwe uzwiho ubusambo n’ubucakura yabwiye abamukurikira ko atakiri “Minisitiri w’intebe” abihanangiriza ko batazongera kubimwita ngo ku mpamvu azabatangariza mu gihe kiri imbere, gusa ababikurikiranira hafi bemeza ko yashwanye n’igisambo Nahimana Thomas bapfa amafaranga y’intica ntikize baba barasaruye mu butekamitwe bakoreraga abayoboke babo.

Hari hashize imyaka ibiri umutekamutwe Nahimana ashinze ikiryabarezi yise Guverinoma ikorera mu buhungiro, muri iyo ngirwa guverinoma yari yaragize  igisambo Jean Paul Ntagara Minisitiri w’intebe, muri iyo myaka ibiri ibi bisambo byombi byagiye bikora ubutekamutwe bwo gutuburira abayoboke babo bagamije kubakuramo udufaranga babyita umusanzu.

Muri ubwo butekamitwe bari barashyizeho uburyo bwo gukusanya inkunga, yaba ubuciye kuri telephone, Gofundme, n’ubundi butandukanye, aho byanarenze bagashyiraho icyiswe urupapuro rw’inzira (pasiporo) ngo y’abanyarwanda, ibi byose babikoraga bagamije gucyucyura abayoboke babo. Nyuma y’ubwo busambo bwose Jean Paul Ntagara yaje kubishwaniramo na Nahimana bapfa ayo mafaranga ndetse n’andi makimbirane bagiye bagirana nibyo byatumye Ntagara afata umwanzuro wo gutangaza ko atakiri “Ingirwa Ministiri w’intebe”.

Si Jean Paul Ntagara wenyine wivanye mu kiryabarezi cya Nahimana kuko hari n’abandi bagitangiranye bagiye bivanamo barimo nka Mukankiko Sylvie utarahwemye gushyira hanze amabi y’aba bagabo. Ubujura bwa Jean Paul Ntagara si ubwubu kuko uyu yanavuye mu Rwanda aricyo ahunze cyane ko hari n’ubuhamya bw’abo yagiye ahuguza igihe yari umujyanama w’umuyobozi w’umujyi wa Kigali.

Birashoboka ko mu minsi iri imbere Ntagara azatangaza ku mugaragaro ko atakiri mu ngirwa guverinoma ya Nahimana, ibyo nabyo ntibizaba bitangaje kuko ajya no kuva mu mutwe w’iterabwoba wa RNC naho yari inda nini ye yatumye ashwana n’ikihebe Kayumba Nyamwasa.

Ni ihame ko ntawuzashaka guhemkira u Rwanda ngo bimugwe amahoro, aba bose birirwa bashinga ibiryabarezi bigamije guhungabanya umutekano w’ u Rwanda bizajya birangira ubwabo babirwaniyemo kabone nubwo babeshya abo bashuka kubasanga muri utwo dutsiko birangira tutamaze kabiri kubera amakimbirane aduhoramo.

Mugenzi Felix

Exit mobile version