Imiryango yita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yatanze impuruza ku bwicanyi bukorerwa abavuga Ikinyarwanda muri Congo
Imiryango iharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ikorera hirya no hino ku Isi iri gusaba amahanga kutarebera itotezwa n’iyicwa ry’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi.
Iyi miryango irimo uwa Ibuka, GAERG, AVEGA AGAHOZO, AEGIS, Ibuka Memoire et Justice, Ishami Foundation, RIGSA-MPORE na Genocide Survivors Foundation, kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Ukuboza 2022 yihurije hamwe maze isohora itangazo itabariza Abatutsi bo muri Congo.
Iyi miryango ishingira ku bimenyetso bigaragara ku mbuga nkoranyambanga ndetse n’ inkuru zandikwa zihembera urwango ndetse zinakangurira rubanda muri Congo kurimbura ubwoko bw’abatutsi baba muri icyo gihugu.
Nk’uko iriya miryango ibigaragaza, ngo ubutegetsi bwa Congo buri gukoresha bimwe mu bitangazamakuru mu gukangurira abaturage kumaraho Abatutsi; ibintu bisa neza nk’ibyabaye mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi aho ibitangazamakuru RTLM na Kangura byakoreshejwe mu kwenyegeza umugambi wa Jenoside.
Impuruza y’iyi miryango ije ikurikiye iy’intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, ishinzwe ibyo gukumira Jenoside, Alice Wairimu Nderitu uherutse kunenga ibikorwa bihembera Jenoside bigaragara muri Congo.
Abakora ibyo bikorwa ku isonga ni leta ya Tshisekedi ifatanyije na FDLR— umutwe w’iterabwoba ugizwe ahanini n’interahamwe zatorokeye ubutabera muri Congo nyuma yo kugira uruhare rudashidikanywaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Iyi miryango kandi irasaba Umuryango w’Abibumbye ko hakorwa iperereza rinononsoye ku iyicwa ry’abo mu bwoko bw’Abanyamurenge ndetse hagafatwa ingamba zikomeye zo gushyiraho uburyo bunoze bwo kurinda ubwoko bukomeje gutotezwa no kwicwa.
Mu gihe bitaba bikozwe, iyi miryango ibona ko hari ibimenyetso simusiga bigaragaza ko ibyabaye mu Rwanda mu mwaka wa 1994 bishobora kwisubiramo muri Congo.
Mutijima Vincent