Site icon MY250TV

Ndagijimana JMV wibye leta y’u Rwanda 200,000$ ari gusabira inkunga FDLR

Ngagijimana Jean Marie Vianney wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga agatoroka u Rwanda amaze kurwiba akayabo k’amadorali ya Amerika ibihumbi 200, yumvikanye ahamagarira interahamwe zihishe mu mahanga gukusanya inkunga yo gufasha umutwe w’iterabwoba wa FDLR kuko ngo umurewe nabi.

Ibi Ndagijimana yabivugiye mu kiganiro aherutse guha umuzindaro rutwitsi ubarizwa mu kwaha kwa FDU-Inkingi, agatsiko k’interahamwe n’abajenosideri bihishe hirya no hono ku mugabane w’u Burayi.

Ku bwa Ndagijimana, FDLR we yita impunzi ngo igomba gufashwa kuko ngo igeraniwe nyuma y’aho umutwe w’abarwanyi wa M23 uri gufata ibindiro byayo aho unafata mpiri bamwe mu barwanyi ba FDLR.

Muri icyo kiganiro kandi, uyu musaza wasaritswe n’ikinyoma doreko ari cyo kimutunze yumvikana ashinja Leta y’u Rwanda kuba ngo “iri kwica abatutsi yitwaje M23”, imvugo isanzwe ikoresha n’interahamwe zigamije kwitagatifuza cyane ko ari zo ziri ku ruhembe rwo kwivugana Abatutsi muri Congo nk’uko bigaragazwa na raporo zinyuranye.

Ndagijimana kandi akomeza ashinja Leta y’u Rwanda kuba ngo iri gushora urubyiruko rw’abatutsi muri Congo “kwica Abatutsi bene wabo kugira ngo byitirirwe ingabo za Congo na FDLR”, ibintu bidakwiye kugira uwo bitungura cyane ko uyu muhezanguni ashyize imbere gukingira ikibaba ibyaha bikorwa na FDLR ahora atagatifuza.

Kuba Ndagijmana ahangayikishwa na FDLR akaba yumva yayitwaza aharabika Leta y’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga bifite ishingiro kuko mu mwaka wa 1999 yashinze Ingirwashyaka AIIR ryakoreraga mu Bufaransa, aho ryakoranaga n’interahamwe zihishe muri icyo gihugu no mu bindi bihugu by’i Burayi zifitanye imikoranire ya hafi n’uyu mutwe w’iterabwoba.

Kuri ubu uyu mutekamutwe asigaye abarizwa mu kiswe “Rwanda Bridge Builders”a gihuriwemo n’interahamwe n’ibigarasha gusa iki nacyo gisigaye ku izina gusa kuko abatangiranye na cyo hasigayemo mbarwa nyuma yo kumenya ko abagishinze bari bagamije kubacucura utwo batunze.

Ndagijimana rero yasigayemo kugirango agire aho abarizwa kuko ibyo yagiye yijandikamo byose bitigeze bimuhira.

Mugenzi Félix

Exit mobile version