Umusaza usaziye ubusa akaba yaranasaritswe n’ubusambanyi, Charles Kambanda, noneho yihandagaje avuga ko ubuyobozi bw’u Rwanda “bugomba kuganira na FDLR” ndetse ngo uyu mutwe ukemererwa kugaruka mu gihugu
Mu kiganiro kidafite epfo na ruguru uyu Kambanda umaze igihe yihishihisha muri Amerika, aherutse gutanga ku muzindaro wa YouTube usanzwe uhamya umwanya inyangabirama zose zagomeye u Rwanda, yumvikanye avuga ko “FDLR ni umutwe ugamije guharanira inyungu z’Abahutu, iyo utaza kubaho Abahutu bari kuba barashizeho.’’
Ibi ubwabyo bigaragaja ubujiji ndetse n’ubwenge bucye bwe kuko FDLR ni umutwe w’iterabwoba ugizwe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda bahungira ubutabera mu mashyamba ya Congo.
Soma kandi: ‘Rubunzamurizo’ Kambanda n’abambari b’ikiryabarezi cye bakomeje guhabwa urw’amenyo!
FDLR ikoresha icyo gihugu mu gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse no kwica Abanye-Congo bo mu ubwoko bw’Abatutsi. Si ibyo gusa kandi kuko uyu mutwe mu bihe bitandukanye itewe inkunga n’ubutegetsi bwa leta mpotozi ya Tshisekedi wagabye ibitero ku Rwanda ikica inzirakarengane z’abaturage.
Kambanda wiyita umunya politike ndeste akajya mu dutsiko twabashaka kugirira nabi ubuyobozi bw’u Rwanda, akwiye kumenya ko yavugira umutwe wa FDLR cyangwa akawutera inkunga ingana ite, badateze kuzagira aho bamenera kuko Abanyarfwanda bashyize hamwe mu rugendo rwo guteza imbere igihugu cyabo.
U Rwanda ntiruteze kuzagirana ibiganiro ibyo aribyo n’abanyabyaha bahekuye igihugu ndetse abakaba birirwa bategura imigambi mibisha yo kuzasubiza u Rwanda mu icuraburindi.
Muvunyi Balthazar

